Connect with us

Amakuru

INSIDER – APR FC yashyizeho umunyambanga mushya

Nyuma y’igihe ikipe ya APR FC itandukanye n’uwari umunyamabanga wayo, Rtd Lt Col Alphonse Muyango, amakuru mashya yizewe aremeza ko hashyizweho umusimbura we ku mugaragaro.

Uwo nta wundi ni Rtd Col Vincent Mugisha, umusirikare wigeze no kuyobora inzego zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, cyane cyane urwego rushinzwe guhuza abasivile n’abasirikare.

APR FC, nk’ikipe ikomeye kandi ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ikaba ifite ibikombe 23 bya shampiyona, iheruka gusezererwa na Pyramids FC yo mu Misiri mu mikino ya CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

Icyo gihe, ikipe yari ihanganye n’ihungabana ry’imiyoborere kuko yari imaze iminsi ihagaritse Lt Col [Rtd] Alphonse Muyango ku nshingano z’ubunyamabanga yari amazemo hafi umwaka.

INDI NKURU WASOMA : Mugomba gutsinda Benin kubw’isura y’igihugu – Perezida Shema Fabrice 

Rtd Col Vincent Mugisha winjiye muri izi nshingano nshya, asanze APR FC iri mu bihe bigoye, aho igomba kongera kwiyubaka no kugarura icyizere mu bafana bayo nyuma yo kudohoka mu mikino mpuzamahanga.

Uyu mugabo ufite ubunararibonye mu miyoborere n’imicungire y’inzego za gisirikare, arahabwa icyizere cyo kuzahura imikorere y’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Uguhindagurika ku buyobozi bw’umwanya w’ubunyamabanga muri APR FC si ibishya; Masabo Michel, wari uwawufite kuva mu 2021 kugeza 2023, wakunze kuvugwaho kudakunda kugaragara cyane mu mikorere y’ikipe ndetse rimwe na rimwe akavugwaho uburwayi yavuye kuri izi nshingano.

Ibyo byatumye inshingano z’ubunyamabanga zishyirwa mu maboko ya Lt Col [Rtd] Muyango, ariko na we ntiyarambye kuko yakuweho mbere y’uko ikipe ihura na Pyramids FC.

Nubwo ubuyobozi bwa APR FC butigeze butangaza ku mugaragaro izi mpinduka, amakuru yatugezeho yemeza ko impinduka zakozwe kandi zemejwe n’inzego za gisirikare zifite ikipe mu nshingano.

Nyuma yo kwandagazwa na Pyramids FC, APR FC irahita yibanda ku mikino ya Shampiyona y’imbere mu gihugu, aho biteganyijwe ko izasubira mu kibuga ku wa 19 Ukwakira 2025, ikazakira Mukura Victory Sports kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru