Connect with us

Amakuru

Arsenal ishobora kwimukira kuri sitade ya Wembley – Dore impamvu!

Arsenal FC, yatangiye ibiganiro by’imbere mu ikipe bigamije kureba uburyo yakwagura Stade yayo ya Emirates kugira ngo yongere imyanya y’abafana.

Ibi biganiro bikiri mu ntangiriro yabyo, nta cyemezo gifatika kirafatwa ku buryo bizakorwa, ariko hari amahirwe ko bashobora gukina imikino ya shampiyona cyangwa iy’i Burayi kuri Wembley mu gihe ibikorwa by’ubwubatsi byaba bitangiye.

Ubusanzwe Emirates Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,704, bikayigira iya gatanu mu ngano mu Bwongereza.

Stade ya Old Trafford ya Manchester United ni yo ya mbere (74,879), ikurikirwa na Tottenham (62,850), West Ham (62,500) na Liverpool (61,276).

INDI NKURU WASOMA : Micheal Sarpong watakiye Rayon Sports yatereye ivi umukunzi we

Amakuru aturuka mu ikipe ya Arsenal avuga ko bashobora guhindura uburyo imyanya yicwamo iteye (seating plan) kugira ngo babone uko bongera imyanya ibarirwa mu bihumbi.

Intego ni ukugumana umuvuduko w’andi makipe akomeye afite stade nini kandi igezweho, cyane cyane ko umwaka utaha uzaba ari imyaka 20 ishize bimukiye kuri Emirates bavuye kuri Highbury.

Ibi byibutsa ko Arsenal yigeze gukina imikino ya Champions League kuri Wembley ya kera mu myaka ya 1998-99 na 1999-2000.

Si bo bonyine bakoze ibi, kuko na Tottenham yagiye ikinira imikino yayo ya Champions League kuri Wembley guhera mu 2016-17, ndetse imikino yose ya shampiyona muri 2017-18 n’igice kinini cya 2018-19 bayikinira aho, mu gihe bari bakiri kubaka stade nshya.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru