
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iramanuka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Sitade Amahoro, aho iracakirana n’ikipe ya Bénin mu mukino ukomeye wo mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Uyu mukino uteganyijwe gutangira saa kumi nebyeri z’umugoroba, Amavubi ari ku mwanya wa kane ku rutonde rw’iri tsinda, aho anganya amanota 11 na Nigeria iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe Bénin na Afurika y’Epfo bari ku ruhembe n’amanota 14.
Kubona intsinzi kuri Bénin byatuma u Rwanda rugera ku manota 14, bityo rugasa n’urugaruye amahirwe yo guhatanira umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri, bitewe n’uko andi makipe yakitwara.
Izi kipe zimaze guhura inshuro 10, aho Bénin yatsinze inshuro eshanu, Amavubi atsinda inshuro ebyiri, naho imikino itatu isozwa amakipe anganya.
Muri iyo mikino, Bénin yinjije ibitego 15, Amavubi atsinda ibitego 5 gusa. Ibi bituma benshi babona ko Bénin ifite amahirwe menshi yo kwegukana uyu mukino, cyane cyane ko n’amateka ari ku ruhande rwayo.
Kuva umutoza w’Umunya-Algeria, Adel Amrouche, yafata Amavubi asimbuye Umudage Frank Spittler, ikipe yagiye icumbagira haba mu mikinire no mu musaruro ibona: mu mikino irindwi Amavubi amaze gukina, yatsinzemo umwe gusa , anganya undi umwe, atsindwa ine. Uburyo ikipe ikina bukomeje gutera impungenge abakunzi b’umupira mu Rwanda nubwo iheruka kwitwara neza imbere ya Zimbabwe.
INDI NKURU WASOMA : AMAFOTO – Police FC yatangije gahunda yo kuzamura abato
Ku rundi ruhande, Bénin ifite impamvu nyinshi zituma uyu mukino iwufata nk’urugamba rwo gupfa no gukira. Amahirwe yayo yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi yagiye yiyongera nyuma y’aho Afurika y’Epfo ihaniwe gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina – Teboho Mokoena – mu mukino bacakiranagamo na Lesotho.
Ibi byatumye Afurika y’Epfo yamburwa amanota 3 , inaterwa mpaga y’ibitego 3-0, bituma Bénin iza ku mwanya wa mbere by’agateganyo.
Nubwo Bénin yatsinze imikino itatu muri irindwi iheruka, ntibivuze ko urugendo rwayo rwari rworoshye. Iracyafite imikino ikomeye irimo uwo izakinira i Kigali ndetse n’uwo izasorezamo na Nigeria.
Gusa niramuka itsinze u Rwanda, izaba ifunguye amarembo manini yo kurota Igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka yayo.
N’ubwo hari byinshi bimeze nk’inzitizi ; U Rwanda narwo ruracyafite amahirwe – make ariko ashoboka– yo gukomeza guhatanira umwanya wa mbere muri iri itsinda. Kugira ngo ibyo bigerweho, bisaba gutsinda Bénin i Kigali no gutsinda (Bibaye byiza ibitego byinshi) Afurika y’Epfo i Johannesburg ku itariki ya 14 Ukwakira.
Tubibutseko umukino uheruka guhuza u Rwanda na Bénin kuri Stade Amahoro I Remera, Warangiye Nshuti Innocent na Bizimana Djihad bafashije ikipe y’Igihugu Amavubi kubona amanota 3, Mu mukino warangiye ari ibitego 2-1.
Ikindi ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iha agaciro ku mikino 2 isigaye mu itsinda C:
Amanota 6 niyo u Rwanda rusigaje guhatanira, Yego birashoboka ko bitakunda ko u Rwanda rujya mu gikombe cy’Isi ariko birashoboka cyane ko muri iyi mikino rwitwaye neza, Mu mukino itaha yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, Rutazisanga mu matsinda aba arimo amakipe akomeye kubera, Iyi mikino ya FIFA igira agaciro gakomeye ku rutonde rwa FIFA ngaruka kwezi, Kenshi bagenderaho bakora amatombora.
Icyo umunyarwanda asabwa:
Ni kenshi ikipe y’Igihugu Amavubi yagiye igera mu bihe nk’ibi ariko ibibare yaramaze gushira, Ntacyo ikipe igihatanira, Urugero umwaka wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyatwawe na Argentina 2022, U Rwanda rwasezerewe mu itsinda E ari urwanyuma n’amanota 4.
Kuza kuri Stade Amahoro I Remera, Bizatera imbaraga abakinnyi b’u Rwanda bishyira n’igitutu kuri Bénin.
Uko wagura tike: *939*5*1#
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

Must See
-
Amakuru
/ 6 hours agoUmunyamabanga mushya wa APR FC yatangiye atanga umukoro ukomeye
Mu gihe shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa kane, ikipe ya APR...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 24 hours agoPerezida Ramaphosa yashimiye Bafana Bafana iheruka gukubita agashyi Amavubi
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ntiyatinze gutanga ubutumwa bw’ishimwe n’ishimwe ku bakinnyi n’abagize...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day ago“Ndicuza kuba ndi gukorana na Muhirwa Prosper” – Twagirayezu Thaddée yamennye!
Mu gihe ibintu bitifashe neza muri Rayon Sports, Perezida wayo Twagirayezu Thaddée yagaragaje ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoAmakipe yo muri Premier League yacitsemo ibice bigeze ku cyemezo cy’imikoreshereze y’imari
Mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo haterane inama izafata icyemezo cy’itegeko rishya rigenga imikoreshereze...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 day agoVolleyball : RRA VC iri kwiyubuka mu buryo bukomeye
Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ya Volleyball y’umwaka wa 2025/26 izatangira ku wa...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (19,614)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (15,690)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (15,400)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (15,046)
- SEFU yavuze icyo Ndikumana Asmani yabasabye kumwitura ubwo bamusuraga (14,306)