Connect with us

Amakuru

AMAFOTO – Police FC yatangije gahunda yo kuzamura abato

Kuri Stade ya Kigali Pelé habereye igikorwa cyari kigamije gutoranya abana bazubakirwaho ikipe y’abato ya Police FC, nk’uko gahunda nshya y’iyi kipe ibiteganya.

Iki gikorwa cyari cyari giteguwe mu buryo  abatoza b’iyi kipe hamwe n’abazatoza ingimbi bakoreshaga ubushishozi n’ubunyamwuga bwabo basanganywe mu guhitamo impano nshya z’umupira w’amaguru.

Abana basaga 200 baturutse hirya no hino mu gihugu bari baherekejwe n’abatoza babo, baje kwerekana ubushobozi bwabo mu kibuga, bahatanira kubona umwanya mu makipe mashya abiri agiye gushingwa: ikipe y’abatarengeje imyaka 17 (U17) n’iy’abatarengeje imyaka 20 (U20).

Abatoza ba Police FC nkuru bari baje kunganira bagenzi babo bazaba bashinzwe izi kipe, bakaba bakurikiranye buri mwana witabiriye igikorwa, harebwa ku bushobozi bwe bw’umubiri, tekiniki no gusoma umukino.

INDI NKURU WASOMA :  Abanyarwanda barimo Shema Fabrice bahawe inshingano nshya muri FIFA

Iki gikorwa kije gikurikira icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Police FC bwo gusesa ikipe ya Interforce FC, yari isanzwe ifatwa nk’ikipe y’abato yayo, hagashyirwaho gahunda nshya yo kubaka ikipe zikomeye z’abato zirimo impano zikomeye.

Ibi binaje kandi nyuma y’ubusabe bw’umutoza mukuru wa Police FC, Ben Moussa, wasabye ko hashyirwaho uburyo burambye bwo guteza imbere urubyiruko rugomba kuzakinira n’ikipe nkuru mu gihe kiri imbere mu rwego rwo kugabanya amafaranga iyi kipe isohora mu gukura abakinnyi .

Amakuru agera ku kinyamakuru The DRUM yemeza ko uru rutonde rw’abatoranyijwe ku nshuro ya mbere rutari rwo rwa nyuma, kuko mu minsi ya vuba hazongera gutoranywa abandi mu rwego rwo kugira ngo hatoranywe abahiga abandi, bazatangira gufashwa mu buryo buhoraho.

Iki ni icyerekezo gishya cya Police FC mu kubaka ejo hazaza h’ikipe binyuze mu gushora imbaraga mu mupira w’abato, kandi kikaba kiri mu murongo w’ibikenewe mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ababyeyi, abatoza n’abana bose bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bafite icyizere n’ishyaka, bavuga ko ari amahirwe akomeye bahawe kandi bagomba kuyabyaza umusaruro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 10 Nzeri 2025 ,nibwo Chairman wa Police FC, CP Yahya Kamunuga, yemeje ko Interforce FC yari iyishamikiyeho mu Cyiciro cya Kabiri yaseshwe, bityo ko bagiye gushyira imbaraga mu kubaka amakipe y’abato .

Icyo gihe yanahamije ko byakozwe kubera ko nta mpamvu yo kugira amakipe abiri muri federasiyo imwe. Bijyanye nuko yabatwaraga amafaranga yise ay’ubusa.

Aha ni naho yahereye ahishura ko bagiye gushinga amakipe y’abato azabafasha kubaka Police FC, kuruta uko bari bafite Interforce ikinamo abakuru batashoboraga no kuzamura mu ikipe nkuru.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru