Kalisa Adolphe wamenyekanye muri ruhago y’u Rwanda ku izina rya Camarade, wanabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Ni icyemezo cyafashwe ku wa 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumushinje ibyaha bibiri bikomeye birimo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Nubwo Kalisa yamaganye ibyo aregwa akavuga ko arengana, Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zumvikana zituma akekwa kandi ko hakiri gukorwa iperereza ryimbitse. Urukiko rwanagaragaje impungenge z’uko yaba yabangamira iryo perereza aramutse arekuwe, bityo rutegeka ko afungwa by’agateganyo.
Amakuru agera kuri The DRUM avuga ko Kalisa yagejeje ubujurire bwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho ategereje ko urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 12 Ugushyingo 2025. Icyo gihe, hitezwe kumvwa niba koko hari ishingiro ku cyemezo cyo kumufunga cyangwa se niba yagombye kurekurwa mu gihe iperereza rigikomeje.
INDI NKURU WASOMA : AMAFOTO: Umuntu 1 mu bazaza kureba umukino w’Amavubi azatsindira Miliyoni
Tariki ya 4 Nzeri 2025 nibwo amakuru yagiye hanze ko Camarade yatawe muri yombi ariko ntacyo inzego bireba zigeze zigira icyo zibivugaho.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo, RIB nyuma yemeje ko Camarade ndetse Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu bafunzwe bakurikiranyweho ruswa no kunyereza umutungo.
Amakuru avuga ko ibi bifitanye isano n’ingendo z’ikipe y’igihugu yagiye ikorera hanze y’u Rwanda mu bihe bitandukanye by’umwihariko ku mukino wa Nigeria wabereye muri Leta ya Uyo n’uwa Lesotho wabereye Durban muri Afurika y’Epfo ni imikino yose yabaye umwaka ushize mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
Bivugwa amafaranga yavugaga yakoresheje atari yo aho yavugaga menshi atandukanye n’ayo babaga bishyuye cyane ko inshuro nyinshi yagendaga ari ’Advance Party’, wategurira ikipe y’Igihugu aho izaba n’ibyo azakoresha.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c