Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore,She- Amavubi, Jeannine Mukandayisenga uzwi nka Kaboyi biravugwa ko yahagaritswe by’agateganyo mu gukina umupira w’amaguru muri Tanzania nyuma yo gukekwaho kugira ubugabo.
Amakuru aturuka muri Tanzania aravuga Kaboy, yahagaritswe gukina umupira w’amaguru w’abagore muri icyo gihugu nyuma y’uko akomeje gucyekwa ko ashobora kuba afite igitsina gabo n’ubwo bitaremezwa n’inzego zizewe muri icyo gihugu, n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania cyangwa Yanga Princess akinira.
Turakomeza gukurikirana iby’inkuru, Kuko abenshi batangiye kubifata nko guharabika Mukandayisenga, Mu gihe nta makuru yizewe aratangazwa nizo nzego bireba.
INDI NKURU WASOMA :FIFA WC.Q-Bénin yahigiye kwitwara neza imbere y’Amavubi
Kaboyi yaje muri Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona wa 2023 aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, aho yari asigaranye amezi arindwi akinira iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona giheruka.
Uyu mukinnyi yaje kumvikana na yo bamwemerera ko yabaha ibihumbi 3.000$ akagura amasezerano yari asigaje, ari na ko kwerekeza muri Tanzania aho yari yararangije kumvikanana Yanga Princess ishaka guhigika Simba Queens muri ruhago y’abagore muri Tanzania.
Kaboyi yaje muri Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona wa 2023 avuye mu ikipe y’Inyemera aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi yafashije Rayon Sports y’Abagore kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize wa 2024, ku nshuro ya mbere nyuma yo kuzamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_