Connect with us

Amakuru

FIFA WC.Q-Bénin yahigiye kwitwara neza imbere y’Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Bénin, Gernot Rohr, yahamagariye abakinnyi be gukomeza umurava no guharanira intsinzi, mu gihe basigaje imikino ibiri y’ingenzi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri USA ,Canada na Mexique.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’umukino ukomeye bazahuramo n’Amavubi ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro, Rohr yavuze ko nubwo Bénin iri ku mwanya wa mbere mu Itsinda C, nta mwanya wo kwirara bafite.

Aho yagize ati: Abantu bamwe bumva ko twamaze kubona itike kuko turi imbere. Ariko si byo. Tugomba gukomeza guhatana. Intego yacu ni ugutsinda u Rwanda, mbere yo gutekereza ku mukino wa nyuma.”

Rohr yakomeje avuga ko yamaze kuvugana n’abakinnyi be abinyujije mu butumwa bugufi no kuri telefoni, abibutsa ko igihe cyo kwishimira ari nyuma y’akazi, atari mbere.

“Nabibukije ko nta cyo bimaze kwishima imburagihe. Turacyafite imikino ibiri, kandi buri mukino uragoye. Tugomba kwitanga ijana ku ijana.”

INDI NKURU WASOMA : Chairman wa APR FC yatereye agapira umutoza mukuru ku kibazo cy’abarimo Mamadou Sy na Dauda Yussif bahagaritswe!

Ubu Bénin iri ku mwanya wa mbere inganya amanota 14 na Afurika y’Epfo, nyuma y’uko iyi kipe ya Afurika y’Epfo ikuweho amanota n’ibitego bitatu kubera ibihano byafatiriwe n’impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika.

Kurundi ruhande ,Amavubi nayo yemeza ko ari mu mwanya w’imbere mu makipe yifuza kwandika amateka yo kugera mu gikombe cy’Isi ku nshuro yayo ya mbere.

Gusa byose bagomba kubitangira bitwara neza kuri uyu mukino wa Bénin kuko ariwo ushobora kuba icyemezo cy’icyizere cyabo ,Bénin izakurikizaho umukino ukomeye na Nigeria.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru