Connect with us

Imikino

Imibare ya APR FC imbere ya Pyramids FC ya mbere muri Afurika ubu

Iby’ingenzi kandi byihuse wamenya ku mibare yaranze cyane cyane, umukino w’ejo I Cairo,  mbere yo kwinjira birambuye mu nkuru

  • Ejo Pyramids Fc na APR FC bakinaga umukino wa 6 mu myaka itatu ishize yikurikinya muri CAF Champions League,Muri iyo mikino isize Pyramids itsinze ibitego 15 kuri 3 bya APR FC
  • Mu mukino w’ejo Pyramids yahanahanye umupira (Possession) ku ijanisha rya 74% mu gihe APR FC yabikoze ku ijanisha rya 26% .
  • Pyramids yateye amashoti 27 agana mu izamu rya APR FC mu gihe APR FC yateye amashoti 6.
  • Pyramids yabonye koruneri 7 ;APR FC ibona 3.
  • APR Fc yarariye 3, mu gihe Pyramids Fc ari 1.
  • Pyramids Fc yakoreye amakosa 13 APR Fc mu gihe APR FC yabakoreye 9.
  • Pyramids Fc yabonye ikarita y’umuhondo 1 mu gihe APR FC nta karita yabonye.
  • Umukino warangiye ari ibitego 3 bya Pyramids Fc ku busa bwa APR Fc. 

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade du 30 Juin i Cairo, ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Pyramids FC ibitego 3-0, byatumye isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

APR FC yagiye muri uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, barimo Djibril Ouattara wari urwaye ndetse na Mugisha Gilbert wakoze ubukwe kuri uwo munsi. Mamadou Sy na Dauda Yussif Seidu na bo bakuwe mu bakinnyi ku munota wa nyuma kubera imyitwarire mibi itatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane — Brig Gen Rusanganwa

Pyramids FC, yari mu rugo, yigaragaje cyane mu gice cya mbere aho yihariye umukino ku kigero cya 77%. Ibyo byaje kuyihira ku munota wa 43′ ubwo Mostafa Ziko yafunguraga amazamu. Nubwo APR FC yagerageje gusatira binyuze kuri Denis Omedi, Memel Raouf Dao na Hakim Kiwanuka, bananiwe kwinjiza igitego.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagerageje kwihagararaho, Ishimwe Pierre agaragaza ubwitange budasanzwe ubwo yakuragamo imipira ibiri ikomeye, harimo umwe wabura gato ngo winjire mu izamu.

Gusa ntibyabujije Ahmed Atef gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 60′, hanyuma Mohamed Hamdi atsinda icya gatatu nyuma y’iminota ibiri.

APR FC yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 83′, ishyiramo abakinnyi bashya barimo Niyibizi Ramadhan na Omborenga Fitina, ariko ntacyo byahinduye ku musaruro.

Pyramids FC ikomeje mu cyiciro gikurikiyeho aho izahura na Ethiopia Insurance yasezereye Mlandege FC yo muri Zanzibar ku bitego 4-3.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino