Connect with us

Amakuru

Chairman wa APR FC yatereye agapira umutoza mukuru ku kibazo cy’abarimo Mamadou Sy na Dauda Yussif bahagaritswe!

Chairman w’Ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yatangaje ko abakinnyi Mamadou Sy na Dauda Yussif bahagaritswe ku mpamvu z’umutoza, anashimangira ko ari we wazasobanura impamvu y’iki cyemezo.

Ibi byatangajwe nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaye mu bakinnyi bombi, bituma batakinnye umukino wo kwishyura wahuje APR FC na Pyramids FC ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, mu mujyi wa Cairo.

Mamadou Sy, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Mauritania, na Dauda Yussif, umukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba n’umunya-Ghana, bombi ntago bagaragaye mu kibuga nyuma y’uko basohotse mu mwiherero ku wa Gatandatu.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Imibare ya APR FC imbere ya Pyramids FC ya mbere muri Afurika ubu

 Ibivugwa ni uko bamwe muri aba bakinnyi bagerageje guhindura imikorere y’ikipe isanzwe,ahubwo ngo bakabihuza n’ibishuko byo gutera imbere ku giti cyabo, aho ngo hari n’ababivugaga nk’icyo bise “kugambanira” ikipe.

Brig Gen Deo Rusanganwa yaganiriye n’ikinyamakuru IGIHE, avuga ko impamvu aba bakinnyi bahagaritswe ari imyitwarire mibi bagaragaje. Yavuze ko umutoza ari we wabahagaritse, kandi ko abakinnyi bazasobanura byinshi mu gihe umutoza azaba agiye kubivugaho mu minsi iri imbere.

Aho yagize ati: “Imyitwarire mibi yabo ni yo yabateye guhagarikwa. Umutoza ni we uyobora abakinnyi, ni we utanga amabwiriza kandi yemeza ko hari icyo gikenewe mu kibuga. Iyo hari ikibazo gikomeye mu myitwarire y’umukinnyi, ni umutoza ugomba gufata icyemezo. Umutoza azaza abisobanure mu buryo bwimbitse.”

Mamadou Sy yagiye mu kibuga ku munota wa 74 asimbuye William Togui mu mukino ubanza wabereye i Kigali tariki ya 1 Ukwakira 2025. Ku rundi ruhande, Dauda Yussif Seidu, yari yatangiye mu mukino ubanza ariko aza gusimburwa ku munota wa 77 na Hakim Kiwanuka.

APR FC yasezerewe muri CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 ku Cyumweru, bitewe n’ibyavuye mu mukino wo kwishyura i Cairo. Ibitego bitatu byatsinzwe n’ikipe ya Pyramids FC byiyongeraga kuri 2-0 byatsindiwe i Kigali, bigatuma APR FC itabona amahirwe yo gukomeza muri iryo rushanwa rikomeye itsinzwe ibitego igiteranyo cy’ibitego bitanu.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu izasubira mu kibuga tariki ya 19 Ukwakira 2025, aho izakira Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, aho APR FC izaba ishaka gukosora amakosa yakoreye muri CAF Champions League.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru