Connect with us

Amakuru

Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane — Brig Gen Rusanganwa

Mu gihe ikipe ya APR FC yitegura umukino wo kwishyura izahuramo na Pyramids FC yo mu Misiri, Chairman wayo, Brig Gen Deo Rusanganwa, yasabye abakinnyi gukuba kabiri imbaraga bakoresheje mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira 2025, ubwo yasuraga abakinnyi i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe icumbitse, abaganiriza mu rwego rwo kubongerera icyizere no kubashishikariza guhangana n’iyi kipe ikomeye yo muri Afurika.

Brig Gen Rusanganwa yashimye uburyo abakinnyi bitwaye ku mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, nubwo batsinzwe ibitego 2-0, avuga ko ari ngombwa gukomeza kwitanga birushijeho kugira ngo amahirwe yo gukomeza muri iri rushanwa arusheho kwiyongera.

Yagize ati: “Icyizere kirahari, ndakibona mu maso yanyu. Mukwiye gukuba kabiri imbaraga mwatanze hano i Kigali kugira ngo mukore ibirushijeho.”

Yakomeje abasaba kumvira neza amabwiriza y’abatoza, kuko ari bo baba bafite ubushishozi bwo gukurikirana uko umukino uhagaze no guhindura ibintu igihe bikenewe.

INDI NKURU WASOMA : UEFA Conference League : Crystal Palace na Fiorentina  batangiye neza irushanwa !

Rusanganwa yongeyeho ati : “Iyo mukurikije inama z’umutoza, bituma ikipe duhanganye igira igitutu. Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane,”.

Chairman Rusanganwa yanibukije abakinnyi ko gukorera hamwe nk’ikipe no gukurikiza uburyo bwateguwe n’abatoza ari byo bizatuma bashobora guhangana n’ikipe ya Pyramids FC ku buryo  bufatika.

Nyuma yo kuganira nawe ;APR FC yahise ihaguruka i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira, yerekeza i Cairo aho izakinira umukino wo kwishyura ku Cyumweru.

Amakuru y’imbere mu ikipe agera kuri The Drum yemeza ko abakinnyi bose biteguye bikomeye, aho abatoza n’abayobozi bari gukorera hamwe mu kuyitera inkunga yaba mu bitekerezo no mu mitegurire ya tekiniki, byose bigamije gusubiza icyizere abafana bayo muri rusange.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru