Connect with us

Amakuru

BREAKING – APR FC yitegura kwishyura Pyramids yageze mu Misiri

Nyuma yo gutsindirwa kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC uzabera kuri 30 June Stadium ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025.

APR FC yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu, saa cyenda, igera i Cairo saa saba z’amanywa maze ikomeza kuri Jewel Sport City Hotel aho icumbitse.

Iyi kipe iyobowe na Lt Col Jean Paul Ruhorahoza yakiriwe na Col Frank Bakunzi, ushinzwe imikoranire ya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Misiri.

Umukino ubanza wabaye kuri uyu wa 1 Ukwakira i Kigali, APR FC yatangiye isatira, ndetse inabona uburyo bubiri bwabazwe binyuze kuri Mugisha Gilbert na William Togui, ariko burangirana igice cya mbere ari 0-0. Igice cya kabiri cyatangiranye igitutu cyinshi, ariko ni Pyramids FC yayibimburiye mu gufungura amazamu mu mukino ku gitego cya Fiston Kalala Mayele ku munota wa 49 nyuma y’amakosa y’ubwugarizi bwa APR FC.

Nubwo APR FC yakomeje gusatira no guhindura abakinnyi harimo na Mamadou Sy watsinze igitego cyanzwe kubera kurarira, ntiyabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonetsemo.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane — Brig Gen Rusanganwa

Ku munota wa 85, Fiston Mayele yongeye kubatsinda igitego cya kabiri nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC ndetse umunyezamu Ishimwe Pierre ntiyagira icyo akora.

APR FC ikaba izakina umukino wo kwishyura yifuza gukora amateka ikavanamo iyi kipe y’i Cairo, nubwo atari ibintu byoroshye.

Nyuma yo guhura na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, abakinnyi barahiye ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo bagaruke mu mukino, bagaharanira itsinzi irenze iyabonetse i Kigali.

Muri uru rugendo, ntabwo APR FC yajyanye Djibril Ouattara wagize imvune ndetse na Mugisha Gilbert wasigaye i Kigali kubera impamvu z’ubukwe agiye gukorana n’umukunzi we ,Mpinganzima.

Abakinnyi 23 APR FC yajyanye mu  Misiri barimo:

  • William Mel Togui
  • Mahamadou Lamine Bah
  • Dao Memel Raouf
  • Souane Aliou
  • Yussif Seidu Dauda
  • Iraguha Hadji
  • Bugingo Hakim
  • Niyibizi Ramadhan
  • Niyigena Clément
  • Nshimiyimana Yunusu
  • Ruboneka Jean-Bosco
  • Byiringiro Jean Gilbert
  • Ngabonziza Pacifique
  • Ruhamyankiko Ivan
  • Hakizimana Adolphe
  • Hakim Kiwanuka
  • Ishimwe Pierre
  • Mamadou Sy
  • Ronald Ssekiganda
  • Denis Omedi
  • Niyomugabo Claude
  • Nduwayo Alexis
  • Fitina Omborenga

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

PICTORIAL _ IKIPE YA APR FC ISESEKARA MU MISIRI.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru