Ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabura, Umurenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, inkuba yakubise abaturage 16 bari bateraniye mu rugo rw’umuturage bareba umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC yo mu Rwanda na Pyramids FC yo mu Misiri.
Iyi nkuba yakubise ahagana saa Cyenda z’amanywa, ikaba yarateye impagarara n’ubwoba bukomeye mu baturage, by’umwihariko abari bateraniye muri urwo rugo bareba uyu mukino wari witezwe na benshi.
Muri abo 16 bari mu nzu, umunani nibo bagize ibibazo by’uburwayi butandukanye nyuma y’uko iyo nkuba ibakubise, barimo ababyimbye mu maso, ku maguru n’ahandi hatandukanye ku mubiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Bwana Gatanazi Longin, yemeje iby’aya makuru, anasobanura uko byagenze.
Aho yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ati: “Ahagana saa Cyenda nibwo inkuba yakubise maze abafana ba APR bari barebaga umupira mu rugo rw’umuturage barahungabana. Muri bo 16, umunani nibo bagize ibibazo bitandukanye. Twabajyanye ku Kigo Nderabuzima cya Kabarondo, aho bari gukurikiranirwa n’abaganga.”
Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko mu bakomeretse harimo umugore n’umwana w’imyaka ine, bari baje kureba umupira kimwe n’abandi. Yashimangiye ko nta wapfuye cyangwa ngo akomeretse bikabije, ariko asaba abaturage kwitwararika mu bihe by’imvura n’inkuba.

Aho Yongeyeho ati: “Twabasabye gushaka uburyo bwo kurinda amazu yabo inkuba, nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya, ndetse no kwirinda gukomeza guteranira ahantu hamwe mu gihe cy’ikirere kitameze neza.”
INDI NKURU WASOMA : Amateka , imikino iheruka kubahuza n’ubunararibonye bivuga iki kuri APR FC imbere ya Pyramids
Umukino wari urimo kurebwa warangiye APR FC itsinzwe ibitego 2-0 na Pyramids FC, ibitego byombi bitsinzwe na rutahizamu w’Umunye-Congo, Fiston Mayele.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwongeye kwizeza abaturage ko buri gukorana n’inzego z’ubuzima n’izindi nzego z’umutekano mu gukurikirana ubuzima bw’abahuye n’iki kibazo, ndetse bunashishikariza abaturage kwirinda ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere, harimo no kugendera kure ibikorwa bishobora gukurura inkuba.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&