Connect with us

Amakuru

APR FC izajya kwishyura Pyramids idafite umukinnyi wayo w’ingenzi !

Tariki ya 5 Ukwakira 2025, ikipe ya APR FC izakina umukino wo kwishyura mu irushanwa rya CAF Champions League n’ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri, ariko izaba idafite umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho — Mugisha Gilbert.

Uyu mukinnyi ukina mu busatirizi anyura ku mpande, wari wanabanjemo mu mukino ubanza wabaye tariki ya 2 Ukwakira 2025 i Kigali, aho APR FC yatsindiwemo ibitego 2-0 imbere y’abafana bayo. Gusa ku mukino wo kwishyura, ntazagaragara mu kibuga kuko uwo munsi ari bwo azaba afite ubukwe.

Amakuru agera kuri The DRUM yemeza ko ubukwe bwa Mugisha Gilbert butateguwe bufatiweho, ahubwo ko bwari bwarashyizweho kera, bagendeye ku ngengabihe ya mbere y’imikino Nyafurika ya CAF.

Bitewe n’uko nyuma ingengabihe y’iyi mikino yahindutse, bigaragaye ko umukino wa APR FC na Pyramids FC uzaba kuri iyo tariki, byabaye ngombwa ko Mugisha asiba uwo mukino kuko atahindura itariki.

Abantu bo hafi ya Mugisha batubwiye ko ibyo guhindura itariki y’ubukwe  byari bigoranye, kuko umugore we, Mpinganzima, atuye muri Canada kandi gahunda z’ubukwe zari zaratangiye gutegurwa kera.

Uretse ibyo, mu Kwakira 2024 ni bwo basezeranye imbere y’amategeko, naho muri Nzeri 2024 Mugisha yari yaramwambitse impeta y’ikizwi nka fiançailles.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids

Uyu muhango wo gusezerana mu Murenge, wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko aba bombi batangiye gukundana ubwo Gilbert yari akiri umukinnyi wa Rayon Sports bigera aho umukunzi we yimukira muri Canada ari na ho asigaye atuye.

Ibi bivuze ko APR FC izajya guhatana idafite umukinnyi wayo w’ingenzi, mu gihe isabwa intsinzi y’ibitego birenze bibiri kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Ubuyobozi bw’ikipe nta kintu buratangaza kuri ibura rya Mugisha Gilbert,gusa ariko biragaragara ko abatoza bazasabwa gukora impinduka mu buryo bw’imikinire nkuko ishami ry’ubwanditsi bwa The DRUM bwabyemeranijweho.

APR FC biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda ejo ku wa Gatanu, yerekeza mu Misiri aho izakinira umukino wo kwishyura. Ni urugendo rufite byinshi rusobanuye, aho ikipe igomba kurwana no kwerekana ubwitange bw’abasore bayo basigaye.

Mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku munsi w’ejo, ikipe ya APR FC yahuye n’akaga gakomeye imbere y’abafana bayo, itsindwa ibitego 2-0 na Pyramids FC yo mu Misiri.

Iyi ntsinzi y’abanya- Misiri yaturutse ku mukinnyi umwe wagaragaje ubuhanga budasanzwe:uwo nta wundi ni Rutahizamu Fiston Kalala Mayele, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru