Connect with us

Amakuru

Ibiteye amacyenga ku musifuzi wasifuye APR FC na Pyramids FC

Umusifuzi w’imyaka 33 ukomoka muri Mauritania witwa Abdel Aziz Mohamed Bouh niwe ugiye gukiranura ikipe ya APR FC na Pyramids FC mu mukino ubanza  w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League.

Uyu mukino witezwe na benshi uratangira mu kanya ku isaha y’i saa munani z’amanywa kuri Kigali Pele Stadium ;ugiye guhuza aya makipe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya muri iri rushanwa .

Birategurwa cyangwa ni uguhurirana ; mu buryo butangaje ,uyu musifuzi ni nawe wari wayoboye umukino wo kwishyura wabereye kuri sitade yitiriwe ku wa 30 Mutarama iri i Cairo;  ikipe y’ingabo z’igihugu yandagajwemo inyangirwa na Pyramids ibitego 6- 1 mu mwaka 2022 /23 .

Uyu musifuzi kandi ari gusifura umukino we wa Kabiri mu mukino itanu Pyramids iheruka gukina muri iri rushanwa ;ibi byakomeje kuzamura ukwibaza n’icyo gikomeye ku bafana b’ikipe ya APR FC .

Mu mikino 28 iheruka Bouh aheruka kuyobora yatanze  amakarita y’umuhondo 88 ,atanga amakarita 3 atukura; ibi bivuze ko atanga impuzandengo y’amakarita 3.14 y’umuhondo kuri buri mukino

Mu mikino ya CAF Champions League y’umwaka wa  2022/2023 aha ari naho yasifuyemo umukino APR FC yanyagiwemo ibitego 6 -1, yatanze amakarita 11 y’umuhondo mu mikino 3 yonyine mu makosa 75 .

Muri CAF Confederations Cup 2019/2020, yasifuye umukino umwe gusa ariko yatanze amakarita 5 y’umuhondo ku makosa 32 .

INDI NKURU WASOMA : Amateka , imikino iheruka kubahuza n’ubunararibonye bivuga iki kuri APR FC imbere ya Pyramids

Ibi abafana ba APR FC bakomeje kwita urwitwazo no gutinya kwa Pyramids FC ; byongeye gutizwa umurindi n’amagambo y’umutoza w’iyi kipe y’I Cairo ,Krunoslav Jurčić, winubiye gukina na APR FC saa Munani z’Amanywa, agaragaza ko ari bimwe mu bidindiza umupira w’amaguru mu Rwanda ,aho kwita ku rugamba bafitanye n’ikipe ya APR FC.

Aho yagize ati :  “Reba nk’ubu tuzakina saa Munani z’Amanywa, tugomba kwitonda tukaba mu mukino. Muzi impamvu bashyize kuri ariya masaha, ni urwego rwo hasi. Mukwiriye gutekereza ku iterambere ry’umupira w’amaguru wa Afurika, n’iterambere rya ruhago mu Rwanda.”

Ibi yabivuze ku munsi wejo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Krunoslav yabajijwe niba nta kibazo atewe no kuba yakina umukino wa APR FC saa Munini kuko ari amasaha atamenyerewe, avuga ko nta bunyamwuga burimo gushyira umukino kuri icyo gihe.

“Mukeka ko mwatera imbere mushyira umukino saa Munani? Ntibishoboka, ntibishoboka rwose. Turebe ibintu mu mboni zagutse, ntabwo kureba ibintu byagutse ari ukureba umukino umwe. Ibi ntaho byageza u Rwanda, gusa reka tubiveho si akazi kanjye.”

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Aziz amaze gusifura imikino 2 ya Pyramids Fc muri 5 iheruka kubahuza muri Champions League.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru