Mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League waberaga kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yahuye n’akaga gakomeye imbere y’abafana bayo, itsindwa ibitego 2-0 na Pyramids FC yo mu Misiri.
Iyi ntsinzi y’abanya- Misiri yaturutse ku mukinnyi umwe wagaragaje ubuhanga budasanzwe:uwo nta wundi ni Rutahizamu Fiston Kalala Mayele, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Sitade yari yuzuye ku buryo utari kubona n’umwanya wo kurambikamo urushinge. Abafana b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu bari bizeye ko ikipe yabo igaragaza imbaraga n’ubwitange muri uyu mukino bikabaha intsinzi, ariko siko byagenze.
Umutoza Taleb Abderrahim yari yahisemo abakinnyi barimo Ishimwe Pierre mu izamu, na ba myugariro nka Raoul Memel Dao, Mugisha Gilbert, Niyomugabo Claude (kapiteni), n’abandi nka Ruboneka Jean Bosco na Mel William Togui mu busatirizi.
Ku ruhande rwa Pyramids FC, umutoza Krunoslav Jurcic yari yizeye abakinnyi be barimo kapiteni Gabr Mossad, Blati Toure, ndetse na rutahizamu Fiston Mayele. Uyu mutoza, n’ubwo yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 70’ kubera kutumvikana n’abasifuzi, yari yamaze guha ikipe ye umurongo uhagije.
Igice cya mbere cyarangiye nta gitego kinjiye, ariko bikagaragara ko APR FC itari kwinjira mu mukino uko bikwiye. Ntibigeze batera mu izamu mu minota 45 ya mbere, mu gihe Pyramids yo yari imaze gutangira kubaka neza umukino wayo mu kibuga hagati.
INDI NKURU WASOMA : Amateka , imikino iheruka kubahuza n’ubunararibonye bivuga iki kuri APR FC imbere ya Pyramids
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 49’ ubwo Fiston Mayele yamburaga umupira abakinnyi ba APR FC, agahita atera ishoti rikomeye rihanamye mu izamu. Umunyezamu Ishimwe Pierre ntiyabashije kugira icyo akora.
Iminota yakurikiyeho yabaye iy’akaga kuri APR FC, aho igice cy’ubwugarizi cyakomeje gukora amakosa, byanatumye ku munota wa 85’ Mayele yongera kureba mu izamu. Uyu mukinnyi yanyuze mu bwugarizi , atera ishoti rikomeye ryahise ryinjira mu izamu rya Ishimwe Pierre, ashimangira intsinzi ya Pyramids FC.

Umukino wayobowe n’abasifuzi bo muri Mauritania, barimo Abdel Aziz Bouh n’abo bafatanyije, warangiye abafana ba APR basohoka stade barakaye cyane, batumva uko ikipe yabo yananiriwe kwitwara neza imbere y’abafana babo.
APR FC igomba kwikosora byihuse mbere y’umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri, bitaba ibyo urugendo rwayo muri CAF Champions League rukarangirira ku ijonjora ry’ibanze.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_