Connect with us

Amakuru

Imana ijye idufasha duhore dutombora za Pyramids na Al Ahly- Niyomugabo Claude

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yavuze ko nta bwoba bafitiye Pyramids FC, ahubwo ko bifuza ko Imana yazajya ihora ibafasha guhora batombora amakipe akomeye nka Pyramids na Al Ahly zo mu Misiri.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri,mbere y’umukino na Pyramids FC yo mu Misiri ,aho Claude yijeje abakunzi ba APR ko bagiye kubaha ibyo batigeze babona, batsinda iyi kipe yo mu Misiri.

Aho yagize ati : “Abafana ntibagire impungenge, Pyramids nta bwoba iduteye. Turashaka kuyitsinda tukayisezerera. Imana ijye idufasha duhore dutombora amakipe akomeye nka Pyramids na Al Ahly, kuko bidutera imbaraga zo guhatana.”

Mu ijambo rye, umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Talib, nawe yashimangiye ko ikipe ye yiteguye neza umukino izahuramo na Pyramids FC yo mu Misiri, nubwo iyi kipe yaje i Kigali ifite ibigwi bikomeye.

Kurundi ruhande , Umutoza wa Pyramids, Krunoslav Jurčić, yagaragaje ko atishimiye imiterere y’umukino, byumwihariko kuba uteganyijwe kuzaba ku isaha y’I saa munani z’amanywa ukanabera kuri Kigali Pele Stadium kandi hari izindi sitade we avuga ko zababera nziza kurushaho nka Amahoro cyangwa ugashyirwa ku yandi masaha atari yo ku zuba ryinshi.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :APR FC yitegura guhura na Pyramids yahagaritse umuyobozi wayo

Gusa yavuze ko ikipe ye izakina uko byagenda kose, kuko yifuza kugera kure muri iri rushanwa.Pyramids ije mu Rwanda nyuma yo kwegukana irushanwa mpuzamahanga rya FIFA African-Asian-Pacific Cup itsinze Al Ahly yo muri Saudi Arabia, bikiyongeraho ubunararibonye ifite mu marushanwa akomeye ,dore ko ariyo iriheruka.

Uyu mukino ubanza w’amajonjora ya CAF Champions League uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, saa munani [14:00] kuri Kigali Pelé Stadium , ukaba uzasifurwa n’itsinda ry’abasifuzi bo muri Mauritania, barangajwe imbere na Aziz Bouh.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku ya 5 Ukwakira 2025 mu Misiri.Kugeza ubu, nkuko APR FC ibitangaza ku kigero cya 85% amatike yamaze kugurwa.

Amatike akomeje kugurwa binyuze kuri 662700*1212#.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru