Ikipe ya Pyramids FC yo Misiri, imaze imaze umunsi isesekaye i Kigali yakoze imyitoza yayo ya mbere ,aho yitegura gukina n’ikipe ya APR FC mu mukino ukomeye wo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade ya Kigali Pele.
Iyi kipe isanzwe ifite igikombe cya CAF Champions League giheruka, yageze ku Kibuga k’indege Mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe mu gitondo cyo ku wa Mbere,aho yaje mu ndege yayo bwite.
Amakuru atugeraho aremeza ko iyi kipe iri kubarizwa kuri Zaria Court Hotel i Remera aho icumbitse mu rwego kwitegura uyu mukino wayo wa mbere mu rugendo rwo kwisubiza iki gikombe.
Pyramids FC yazanye abakinnyi 26, barimo abanyezamu batatu: Ahmed El-Shenawy, Mahmoud Gad na Ziad Haytham. Hari n’abakina inyuma barindwi barimo Ali Gabr na Karim Hafez, ndetse n’abandi bafite ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga.
Mu kibuga hagati, iyi kipe yamanukanye abakinnyi 12 barimo Blati Touré usanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Burkina Faso, hamwe n’abandi bakinnyi bafite ubuhanga burimo Everton Dasilva na Mostafa Zizo.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :APR FC yitegura guhura na Pyramids yahagaritse umuyobozi wayo
Ku ruhande rw’abataha izamu, harimo izina rizwi na benshi mu Rwanda, Fiston Mayele, umukongomani wahoze akinira Yanga SC, ndetse n’abandi barimo Yousef Obama na Marwan Hamdi.
Ikipe ya Pyramids yakoze imyitozo yayo ya mbere kuri Stade Amahoro ku wa Mbere, ikaba yaje yiteguye gukomeza urugendo rwo kwegukana nanone igikombe cy’uyu mwaka.
Si ubwa mbere Pyramids FC ihura na APR FC, dore ko mu mwaka ushize yaciye icyanzu mu mitima y’abanyarwanda, iyitsinda ibitego 5-1 mu mikino ibiri. I Kigali banganyije 1-1, ariko Pyramids iyishyira ku gicaniro bageze i Cairo iyitsindirayo ibitego 4-1.
Kuri iyi nshuro, APR FC irasabwa kwitwara neza imbere y’abafana bayo mu rwego rwo gukura impamba ihagije I Kigali izayifasha kwihagararaho I Cairo kuri sitade yitiriwe ku wa 30 Mutarama.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_
