Mu mukino wari witezwe na benshi mu gihugu cya Espagne, ikipe ya FC Barcelona yitwaye neza itsinda Real Sociedad ibitego 2-1 mu buryo bw’agatangaza, biyifasha guhita iyobora urutonde rwa La Liga.
Real Sociedad ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 31, ku gitego cyatsinzwe na Alvaro Odriozola nyuma yo gutanga umupira mwiza waturutse kuri Ander Barrenetxea wari uteye ishoti ryagenderaga hasi.
Nubwo iki gitego cyaje kugaragaza intege nke z’abakinnyi ba Barça mu bwugarizi, ariko ntibyatinze ngo bacyishyure.
Ku munota wa 43, Jules Koundé yishyuriye Barcelona ku mutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Marcus Rashford, umukinnyi yatiye muri Manchester United.
Rashford yigaragaje cyane mu gice cya mbere no mu ntangiriro z’igice cya kabiri, aho yagerageje uburyo bwinshi ariko umunyezamu Alex Remiro wa Sociedad akabwitwaramo neza.
Umutoza wa Barça, Hansi Flick, yakoze impinduka zitangaje ku munota wa 58, ubwo yinjizaga mu kibuga Lamine Yamal, umukinnyi ukiri muto ariko wihuta cyane kandi ufite ubuhanga.
Si uko gusa yinjiye mu mukino, kuko nyuma y’amasegonda make, yahise acenga umukinnyi wa Sociedad, atera umupira mwiza wasanze Robert Lewandowski atsinda igitego cy’intsinzi n’umutwe.
Sociedad yari ikiri mu mukino, ndetse ku munota wa 86 yabonye amahirwe yo kwishyura ubwo Koundé yahushaga umupira, ariko Takefusa Kubo ntiyabasha kubyazamo ayo mahirwe igitego, aho yashose umupira ugakubita umutambiko.
Iminota mike yakurikiyeho, Ferran Torres yahaye umupira Lewandowski, ariko ishoti rye rikubita umutambiko w’izamu rikurirwamo ku murongo w’izamu.
Nubwo ibyo byabaye, Barça yabashije kwihagararaho itahana amanota atatu y’ingenzi, biyifasha kuba ariyo iyoboye La Liga n’amanota arenga ayo Real Madrid ifite, nyuma yo gutsindwa na Atletico Madrid ibitego 5-2 mu mpera z’icyumweru.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇