Connect with us

Featured

FIFA yateye mpaga Afurika y’Epfo, Amahirwe ariyongera kuri Benin, Nigeria n’U Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, Yamaze gutera mpaga ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo iri mu itsinda C hamwe n’u Rwanda, Benin, Nigeria, Lesotho na Zimbabwe.

FIFA yateye mpaga Afurika y’Epfo ikurwaho n’ibitego 3 kubera gukinisha Teboho Mokoena wari wujuje amakarita 2 y’umuhondo ariko aza gukoreshwa ku mukino wahuje Afurika y’Epfo na Lesotho muri Afurika y’Epfo, Umukino warangiye Afurika y’Epfo itsinze ibitego 2 ku busa tariki ya 21 Werurwe 2025.

Itsinda C uko rihagaze kugeza ubu:

1. Benin 14 Pts izigamye ibitego 4.

2. South Africa 14 Pts izigamye ibitego 3.

3. Nigeria 11 Pts izigamye ibitego 2.

4. Rwanda 11 Pts nta gitego izigamye.

5. Lesotho 9 Pts irimo umwenda w’ibitego 3.

6. Zimbabwe 4 Pts irimo umwenda w’ibitego 6.

IZINDI NKURU WASOMA BIJYANYE:

https://thedrum.rw/2025/09/29/camarade-wa-ferwafa-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo/

https://thedrum.rw/2025/09/29/shema-fabrice-yahuye-nabakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze/

IMIBARE ISABWA NGO U RWANDA RUJYE MU GIKOMBE CY’ISI NUBWO BITOROSHYE:

U Rwanda rusabwa gutsinda imikino 2 isigaye maze rukayobora itsinda C, Tariki ya 10 Ukwakira 2025, U Rwanda ruzakira Benin kuri Stade Amahoro I Remera,  Ni umukino u Rwanda rusabwa gutsinda rukagira amanota 14.

Umukino usoza itsinda ku Rwanda, U Rwanda ruzajya muri Afurika y’Epfo gukina nicyo gihugu tariki ya 14 Ukwakira 2025, Amavubi yatsindiye I Huye muri iyi mikino n’ubundi mu mwaka wa 2023 ibitego 2-0.

Amakipe azajya mu gikombe cy’isi buri tsinda ubu icyo asabwa:

Ikipe izaba iya mbere muri buri tsinda izahita ijya mu gikombe cy’isi, Amakipe azaba aya kabiri azajya mu mikino ya nyuma ya kamarampaka ya Afurika, Amakipe 2 yitwaye neza azahura nandi makipe azaturuka ku mugabane wa Asia na Amerika y’Epfo.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=January2025_week40#/app/offer/top

Teboho Mokoena niwe watumye Afurika y’Epfo iterwa mpaga ikatwa n’ibitego 3.

FIFA kandi yaciye Afurika y’Epfo ibihumbi 10,000 y’ama Switzerland angana n’amadolari 10,800 $.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Featured