Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bari baherekeje iyi kipe yabo muri Tanzania, Mu mukino wabahuje na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ikabasezerera, Bafatiriwe muri Tanzania bacibwa n’amande.
Abakunzi ba Rayon Sports, Bari kuva muri Tanzania n’imodoka batangiye urugendo rubagarura mu Rwanda, Nyuma y’umukino bari bamaze gutsindwa mo na Singida Black Stars ibitego 2-1 muri CAF Confederation Cup, Urugendo rwatangiye kuwa 6, Barbara bagenda, Ku cyumweru nabwo birirwa mu muhanda umunsi wose kugeza Saa 1:00 z’ijoro mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere ubwo bafatwaga.
Amakuru dukesha Umunyakuru, Demba Ba wa Kinyamupira, Aba bafana ba Rayon Sports ngo ababahagaritse bashakaga gupima niba batarengeje ibiro mubyo bari bafite, Nyuma baza gusanga ibiro bemerewe birenze, Bahita bashyirwa kuruhande babwirwako bari buve aho bishyuye amande ya 650,000 amashilingi ya Tanzania.
IZINDI NKURU WASOMA BIJYANYE:
https://thedrum.rw/2025/09/29/amafoto-pyramids-rayon-sports-she-amavubi-u20-baraye-i-kigali/
https://thedrum.rw/2025/09/29/perezida-kagame-yakiriye-umuteramakofe-ufite-ibiro-birenga-100-byinshi-wamenya-kuri-we/
Kurundi ruhande bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bari muri Tanzania twabashije kuvugana, Bo bavuga ko babona barenganye ahubwo ari nka ruswa bari kubaka, Kuko ngo ibi byabaye n’igihe bajyaga Tanzania, baciwe ayo made barishyura kandi ngo nabwo bari bagiye bahagarikwa cyane.
Abarenga 3 mu bakunzi ba Rayon Sports bafite ubushobozi ariko bari baje mu modoka ubwo bagendaga, Babonye izo nzitizi zose batakomeza kuzihanganira bafata Indege ubu bari hafi kugera mu Rwanda, Mu gihe abandi bo batarabona igisubizo cy’ikibazo bahuye nacyo.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=January2025_week40#/app/offer/top

Kugeza ubu abakunzi ba Rayon Sports bafatiriwe muri Tanzania bashobewe n’ibikomeje kubabaho.

Bakeneye ubufasha kuko bagiye kumara iminsi 2 mu nzira kandi ishobora no kwiyongera mbere yo kugera I Kigali.