Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, yongeye kwandika izina rye mu mateka y’amarushanwa y’amagare ku rwego rw’Isi ubwo yegukanaga Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abagabo [Elite Men Road Race] yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025.
Nyuma yo kudahirwa n’umunsi wa mbere w’iri rushanwa, Pogačar yagaragaje ubukaka, atwara iri siganwa ku ntera y’ibilometero 267.5 akoresheje amasaha 6, iminota 21 n’amasegonda 20, asiga Umubiligi Remco Evenepoel umunota umwe n’amasegonda 28, mu gihe Ben Healy w’i Ireland yabaye uwa gatatu.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :AMAFOTO – Pyramids yitegura gutana mu mitwe na APR FC ihagurutse mu Misiri
Iri siganwa ryanditse amateka ku rwego rwa Afurika kuko ari ubwa mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare ibereye ku mugabane wa Afurika byumwihariko noneho mu mujyi wa Kigali. Ryitabiriwe n’abakinnyi 165 baturutse mu bihugu 57.
Uko Isiganwa Ryagenze
Abasiganwa bahagurukiye ku Kigali Convention Center (KCC) saa 9:45 za mu gitondo nyuma yo guhabwa rugari n’abarimo Minisitiri wa Siporo Mukazayire Nelly, afatanyije n’abandi bayobozi bakomeye barimo Igikomangoma Albert II cya Monaco na Perezida wa UCI David Lappartient.
Imihanda yakoreshwaga
Banyuze mu mihanda irimo KCC–Gishushu–MTN–Nyarutarama–Golf–SOS–MINAGRI–Kwa Mignone–Rond Point y’Umujyi–Nyabugogo–Nyamirambo–Kimisagara–Kwa Mutwe–Gitega, bakazenguruka inshuro zitandukanye. Umuhanda w’amabuye wa “Kwa Mignone” na Peyaje wari umwe mu bice bigoye, aho abakinnyi benshi bakurirwagamo intera.
Ese u Rwanda rwatahiye kwakira isiganwa gusa ?
Team Rwanda yari ihagarariwe n’abakinnyi batandatu: Byukusenge Patrick, Masengesho Vainqueur, Nsengiyumva Shemu, Nkundabera Eric, Manizabayo Eric na Muhoza Eric. Nta n’umwe warangije isiganwa, bamwe bakaba barasigaye mu byiciro bitandukanye birimo urusobe rw’umuhanda rwagoye benshi.
Tadej Pogačar yagiye yigaragaza kuva ku ntera ya kilometero 150, atangira kwikura mu gikundi, asiga abakinnyi barimo Remco Evenepoel, ndetse ashyiramo intera ku rugendo rusigaye.
Habura kilometero 75 ngo isiganwa rirangire, Remco yagize ikibazo cy’igare byatumye Pogačar wakomeje kunyukira igare amusiga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c