Mu mukino waberaga kuri St James’ Park, ikipe ya Arsenal yikuye mu kagozi mu minota ya nyuma y’umukino, itsinda Newcastle United ibitego 2-1, bituma itahana andi manota atatu y’ingenzi mu ntangiriro z’iyi shampiyona.
Nubwo byari bimaze gusa n’aho umukino uri burangiye Arsenal itsinzwe, igitego cy’umutwe cya Gabriel mu munota wa gatandatu w’inyongera cyatumye ikipe ya Newcastle yari iyoboye umukino itsindwa mu gihe umukino waburaga iminota ibiri gusa ngo ugere ku musozo.
Arsenal yatangiye umukino ifite inyota yo gutsinda, yotsa igitutu ikipe ya Newcastle mu minota ya mbere. Viktor Gyokeres na Eberechi Eze bose bagerageje gushota Nick Pope, umunyezamu wa Newcastle, ariko nawe abyitwaramo neza akuramo imipira iremereye yabo.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :AMAFOTO – Pyramids yitegura gutana mu mitwe na APR FC ihagurutse mu Misiri
Arsenal yakomeje kotsa igitutu, Trossard akubita umupira ku mutambiko w’izamu, Eze nawe atera ishoti rikomeye ariko Pope akomeza kubabera ibamba.
Ariko ku munota wa 34, ibi byaje guhinduka ku ruhande rwa Arsenal. Nyuma yuko myugariro Christian Mosquera atanze umupira nabi cyane byatumye Newcastle ibona koruneri yahise iterwa mu buryo bwihuse, Tonali yahereje umupira Gordon nawe uwuha Sandro Tonali, maze nawe ahita awutera mu rubuga rw’amahina; umudage Nick Woltemade, muremure cyane,yahise awutsindisha umutwe, aterekerekamo igitego cya mbere.
Nubwo Newcastle yari imaze imikino ine muri itanu yahuyemo na Arsenal idatsindwa igitego, ku munota wa 84, byaje guhinduka.
Koruneri yatewe na Odegaard ashyira umupira kwa Declan Rice, awuhereza Mikel Merino – uyu wanahoze akina muri Newcastle ; maze ahita atsindira abarashi igitego cyo kwishyura .
Ubwo abafana ba Arsenal bari batangiye kwemera ko bagiye gutahana inota rimwe, mu minota ya nyuma y’inyongera, Martin Odegaard yongeye guhindura umukino: yateye koruneri nziza cyane, maze Gabriel, ku nshuro ya kabiri, atsinda umutwe ukomeye cyane unyura muri ba myugariro ba Newcastle n’umunyezamu, maze Arsenal itsinda igitego cy’agaciro gakomeye ku munota wa 96.
Arsenal izasubira mu kibuga ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha mu irushanwa rya UEFA Champions League yakira Olympiacos, mbere yo kongera kwakira West Ham ku wa Gatandatu muri Premier League, mbere yo kujya mu kiruhuko cy’imikino mpuzamahanga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c