Connect with us

Amakuru

Harry Kane yakuyeho agahigo kari kari gafitwe na Cristiano Ronaldo na Halland

Rutahizamu w’Umwongereza, Harry Kane, yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, atsindira Bayern Munich ibitego bibiri mu mukino wabaye ku mugoroba wo ku munsi wejo ,waje kurangira batsinze Werder Bremen 4-0.

Ibyo bitego byombi bya Harry Eduard Kane byatume aca agahigo kadasanzwe, kuko icya kabiri cyatumye agera ku gitego cya 100 akinira Bayern Munich, akaba abigezeho mu mikino 104 gusa amaze gukina.

Ibi byatumye ahita aba umukinnyi wa mbere mu mateka ugeze kuri aka gahigo mu gihe gito ari mu ikipe imwe, byanatumye asiga ibyamamare nka Cristiano Ronaldo na Erling Bolt Haaland.

Cristiano Ronaldo yari yarabigezeho mu mikino 105 akinira Real Madrid mu mwaka wa 2011, mu gihe Haaland nawe yagerageje gukuraho aka gahigo  akinira Manchester City, aho yatsinze igitego cya 100 mu mukino we wa 105; ubwo bakinaga na Dortmund muri UEFA Champions League.

Kane, w’imyaka 32, ari mu bihe bye byiza kuva yagera muri Bayern Munich mu 2023 avuye muri Tottenham Hotspur.

Muri uyu mwaka w’imikino gusa, amaze gutsinda ibitego 13 no gutanga imipira 3 yavuyemo ibitego mu mikino irindwi gusa.

Muri ibyo bitego, harimo hat-trick ebyiri [ibitego bitatu byatsinzwe n’umukinnyi umwe mu mukino umwe], imwe muri zo yayitsindiye ku mukino bahuyemo na Hoffenheim warangiye ari ibitego  4-1.

Nubwo Kane yagaragaye ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa Ballon d’Or, hari benshi bagaragaza impungenge ku buryo byashobokaga ko umukinnyi ufite iyi mibare yaza mu myanya y’imbere.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; AMAFOTO -Umwongereza yanikiriye izindi ngimbi muri shampiyona y’isi

Si ubwa mbere akora ibi, kuko ubwo yatsindaga ikipe Chelsea ibitego bibiri muri bitatu kuri kimwe bayitsinze ,byatumye arenza ibitego David Beckham yari yaragize mu marushanwa ya Champions League.

Harry Kane yageze muri Bayern ahanganye n’icyifuzo cyo gutwara igikombe nyuma yo kuva muri Tottenham atarabigeraho nubwo yari yarabaye rutahizamu wa mbere mu mateka y’iyo kipe n’ibitego 280. Yatsinze ibitego 44 mu mwaka we wa mbere muri Bayern, ariko icyo gihe igikombe cyatwawe na Bayer Leverkusen.

Icyakora, ntibyatinze kuko Kane yasoje umwaka ushize atsinze ibitego 41, bifasha Bayern kwegukana igikombe cya shampiyona.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru