Ku munsi wejo tariki ya 26 Kanama 2025, ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga izakiriraho ikipe ya Pyramids yo mu Misiri, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni imyitozo yatangiye saa munani z’amanywa, aho abakinnyi bose bayitabiriye uretse Ouatarra Djibril, rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso uheruka kugira ikibazo cy’uburwayi.
Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yemeje ko uyu mukinnyi atazagaragara ku mikino yombi, ariko yizeza abakunzi b’iyi kipe ko abasigaye bose bameze neza kandi biteguye guhatana.
Aho yagize ati : “Abakinnyi bose bari mu mwuka mwiza, bariteguye, kandi nubwo Djibril adahari, hari abandi bazamwunganira, kandi natwe twiteguye kuzakurikiza ibyo twatoje kugira ngo tubone intsinzi.”
Mu bakinnyi bari bagize ikibazo cy’imvune ku mukino ubanza barimo Ruboneka Bosco na Fitina Ombolenga, bose barakize ku kigero cya 100% nk’uko byemejwe n’itsinda ry’abaganga ba APR FC.
Undi mwihariko wagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu ni abakinnyi barimo Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert, Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka, bose bari bambaye udupfukamunwa (masques) tw’umwihariko, tukaba tugaragaza uburyo ikipe ifite gahunda yo kurinda ubuzima bw’abakinnyi bayo.
INDI NKURU BIFITANYE ISANO WASOMA :SEFU yavuze icyo Ndikumana Asmani yabasabye kumwitura ubwo bamusuraga
Ku bijyanye n’ikipe ya Pyramids, Abderrahim Taleb yagaragaje ko ayizi bihagije, ndetse anazi bamwe mu bakinnyi bayo barimo abo yatoje mu bihe byashize ubwo yigishaga umupira muri Maroc.
Aho yakomeje agira ati: “Ni ikipe ikomeye, iheruka kwegukana irushanwa rya FIFA Africa-Asian-Pacific Cup, ariko natwe turiteguye, kandi intego ni intsinzi.”
Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium wahawe abasifuzi baturutse muri Mauritania, bayobowe na Aziz Bouh.
Ku rundi ruhande, kugura amatike y’uyu mukino birakomeje, aho kugeza ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri, itike ya make iri kugura amafaranga 3000 Frw. Abifuza kuyigura barakanda 662700*1212#.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .











