Umunyarwanda Mugisha Moise yatangaje ko atazitabira umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare. Iri rushanwa rikomeje kubera mu Rwanda, rikaba riri hafi kugera ku musozo waryo, aho abasiganwa bazasozanya n’isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri.
Mugisha Moise, wari umwe mu bakinnyi bitezweho kwitwara neza, yahisemo kuva mu irushanwa nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima gikomeye cyakomotse ku menyo ye.
Iki kibazo cyakomotse ku mpanuka yagize muri Tour du Rwanda muri Gashyantare 2025, aho yaguye agakomereka ku menyo y’imbere abiri.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; AMAFOTO -Umwongereza yanikiriye izindi ngimbi muri shampiyona y’isi
Nubwo yakomeje kwitabira amarushanwa, uburibwe bwaje kwiyongera nyuma y’umunsi wa mbere w’iyi Shampiyona ubwo yasorezaga ku mwanya wa 31 mu gusiganwa n’igihe [Time Trial].
Nyuma y’iryo siganwa, Mugisha yagize ububabare bukabije bituma ajyanwa kwa muganga aho byemejwe ko atagomba gukomeza kwitabira iri rushanwa. Yasimbuwe na Byukusenge Patrick, usanzwe ari umwe mu bamaze igihe mu mukino w’amagare mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Mugisha Moise yagaragaje ko nubwo atabashije kurangiza iri rushanwa, ahanze amaso andi marushanwa ari imbere.
Ati: “Bibaho gusa ndababaye, mfite ikibazo gikomeye. Ubu intego ni Shampiyona Nyafurika.”
Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi batandatu: Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric uzwi nka Karadiyo, Nkundabera Eric ndetse na Nsengiyumva Shemu.
Ni umunsi utegerejwe cyane kuko ari wo usoza iri rushanwa rihuza abakinnyi bakomeye ku Isi, kandi ribera ku butaka bw’u Rwanda n’ubw’umugabane w’Afurika ku nshuro yaryo ya mbere mu mateka.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .