Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Ferwafa] ryatangaje ko rigiye kugabanya umubare w’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, mu rwego rwo kuyigira irushanwa rifite ireme no gushaka abafatanyabikorwa barambye.
Ibi byemezo byatangajwe nyuma y’inama Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye n’abayobozi b’amakipe akina mu Cyiciro cya Kabiri, aho baganiriye ku imiterere y’iyi shampiyona n’icyo hakenewe gukosorwa kugira ngo irusheho gukinwa neza no gutanga umusaruro.
Nk’uko amakuru agera kuri The DRUM abivuga, mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 na 2026/2027, hazajya hamanuka amakipe ane aho kuba abiri nk’uko byari bimenyerewe. Muri 2027/2028, hazamanuka amakipe atandatu, hanyuma hakazamurwa abiri gusa.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; AMAFOTO -Umwongereza yanikiriye izindi ngimbi muri shampiyona y’isi
Nyuma y’iyo gahunda yo kumanura amakipe menshi, shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izasigara igizwe n’amakipe 16, nk’uko bimeze mu Cyiciro cya Mbere. Intego ni ugushyiraho uburyo buhamye bwo gucunga shampiyona, kugira ngo ibashe gukurura abaterankunga, ndetse inagire agaciro n’ishusho nk’iyo mu bindi byiciro bikuru.
Iri gabanywa rirashimangira ko Ferwafa yifuza kongera ireme ry’irushanwa, aho kugendera ku mubare munini w’amakipe adafite ubushobozi buhagije, yaba mu mikinire, imiyoborere cyangwa ibikorwaremezo.
Abitabiriye iyi nama bavuga ko ibi byose biri muri gahunda zitezweho gufasha umupira w’u Rwanda gutera imbere, binyuze mu kuzamura urwego rw’ibyiciro byose, guharanira iterambere rirambye no kongera umubare w’amakipe afite ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .