Umukinnyi wo hagati ariko ukina usatira mu ikipe ya Chelsea, Cole Palmer, agiye kuruhuka iminsi igera kuri 21 adakina kubera imvune imaze igihe imubangamira ku gice cy’urucyenyerero .
Iyo mvune yongeye kubyuka ubwo yakinaga umukino batsinzwemo na Manchester United ibitego 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize, bituma asohoka mu kibuga hakiri kare.
Palmer yari yaragize icyo kibazo bwa mbere mu gihe cyo kwitegura uyu mwaka w’imikino cyabaye kigufi nyuma y’uko Chelsea itwaye igikombe cy’Isi cy’amakipe muri Nyakanga.
Gusa nyuma y’iyo mvune, yari yagarutse mu kibuga ariko ikibazo kiza kugaruka ubwo yari kwishyushya mbere y’umukino banyagiyemo Westham ibitego 5-1.
Umutoza Enzo Maresca mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko yahisemo kumurinda kurushaho kugira ngo imvune ye idakomeza kuba mbi kurushaho.
Aho yagize ati:”Twafashe icyemezo cyo kumurinda, turamuruhura ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kugeza igihe hazaba hakomeje imikino mpuzamahanga, turebe niba iyo minsi ihagije yamufasha gukira burundu. Ntakeneye kubagwa, gusa ni ukugenzura ububabare afite.”
Muri uyu mwaka w’imikino, Palmer yari yatangiye imikino itatu gusa muri irindwi ya Chelsea, ndetse yanasibye imikino y’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ubwo bahuraga na Andorra na Serbia muri uku kwezi.
U Bwongereza buzongera gukina na Wales tariki ya 9 Ukwakira mu mukino wa gicuti, hanyuma buhure na Latvia tariki ya 14 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; AMAFOTO -Umwongereza yanikiriye izindi ngimbi muri shampiyona y’isi
Chelsea ya Maresca ifite imikino ikomeye irimo guhura na Brighton na Liverpool muri Premier League, ndetse no guhura na Benfica ya Mourinho mu mikino ya UEFA Champions League, iyi mikino yose kandi bakazayikina mbere y’ikiruhuko mpuzamahanga.
Mu bandi bakinnyi badahari muri iyi kipe, harimo Tosin Adarabioyo wavunitse ivi, akaba azagaruka nyuma y’ikiruhuko cy’amakipe y’ibihugu gitaha, ndetse na Wesley Fofana, utazakina umukino wo ku wa Gatandatu na Brighton kubera gukomereka umutwe .
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .