Connect with us

Imikino

UCI ROAD WORLD CHAMPIONSHIP 2025-  Umufaransa yegukanye umudali wa zahabu mu bakobwa batarengeje imyaka 23

Umufaransakazi Gery Célia yanditse amateka adasanzwe nyuma yo kwegukana umudali wa Zahabu mu isiganwa ryo mu muhanda mu bakobwa batarengeje imyaka 23 (U23), ryabaye kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nzeri 2025, ku nshuro yaryo ya mbere mu mateka y’iyi Shampiyona y’Isi.

Uyu mukobwa ukiri muto, yasoje intera y’ibilometero 119.3 mu masaha atatu, iminota 24 n’amasegonda 26. Yahigitse Umunya-Slovakia, Chladonová Viktória, amusize amasegonda abiri gusa, mu gihe Umunya-Espagne Blasi Paula yaje ku mwanya wa gatatu asizwe amasegonda 12.

Iri siganwa ryasize amateka akomeye ryakinwaga ku nshuro yaryo mbere nk’icyiciro cyihariye ku bakobwa batarengeje imyaka 23, nyuma y’uko mu myaka yatambutse kitabagaho. Guhera muri 2024, nibwo UCI yemeje iki cyiciro nk’icyigenga, kikaba kiri gukinirwa bwa mbere i Kigali.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO

Isiganwa ryatangiriye kuri Kigali Convention Centre, aho abakinnyi bazengurukaga inzira yanyuraga mu mihanda ya Nyarutarama, Gishushu, Kimicanga na Kimihurura, inshuro umunani.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi bane: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

Muri aba, Ntakirutimana na Nyirarukundo bari banakinnye mu gusiganwa ryo gutanguranwa n’igihe buri wese agenda ku giti cye [Individual Time Trial,gusa Nyirarukundo we mu yari yanagaragaye muri “Team Time Trial Mixed Relay”.

Icyakora, uko isiganwa ryari rikomeraga n’umuhanda ukaba wasabaga imbaraga nyinshi, nta n’umwe muri aba banyarwandakazi waje kurisoza.

Mwamikazi Jazilla yaje gukuramo ake karenge, akurikira bagenzi be barimo Iragena, Martha na Claudette na bo bari bamaze gusezererwa.

Uko ibihugu bikurikiranye kugeza ubu mu midali (Zahabu, Feza, Umuringa):

1. U Buholandi (2, 1, 1)

2. U Bufaransa (1, 1, 1

3. Australia (1, 1, -)

4. U Bubiligi (1, -, 2)

5. U Busuwisi (1, -, 1)

6. Suede (1, -, -)

7. U Bwongereza (1, -, -)

8. Slovakia (-, 2, -)

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Image

Image

Image

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino