Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Général Patrick Nyamvumba, yasuye umwiherero wa Rayon Sports uri kubera i Dar es Salaam mbere y’umukino ukomeye wa CAF Confederation Cup uzayihuza na Singida Black Stars.
Ambasaderi Nyamvumba yaganirije abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports, ababwira amagambo y’ihumure n’ubutwari. Yabasabye kudacika intege nyuma y’uko batsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ahubwo abasaba guharanira intsinzi nk’abasirikare ku rugamba.
Aho yagize ati: “No mu rugamba rwa gisirikare, gutsindwa rimwe si ko kuba waratsinzwe intambara. Mushyire hamwe, mwizere ubushobozi bwanyu, mukomeze murwane ku izina ry’igihugu n’ikipe yanyu.”
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : William Saliba yongereye amasezerano muri Arsenal
Ubu butumwa bwashyize imbaraga nshya mu ikipe ndetse bunaza nyuma y’uko abakinnyi batanu bari basigaye i Kigali kubera ibibazo by’ibyangombwa bageze muri Tanzania, aho basanze bagenzi babo bamaze gukora imyitozo ya mbere kuri KMC Stadium.
Aba bakinnyi baje kwiyunga ku bandi ni Habimana Yves, rutahizamu wa mbere w’iyi kipe; Nshimimana Fabrice na Rushema Chris bo mu bwugarizi; Harerimana Abdulaziz ukina hagati n’umunyezamu Mugisha Yves.
Mu myitozo ya mbere yabereye kuri Kinondoni Municipal Council Stadium, abakinnyi bari bafite akanyamuneza, harimo n’abari baravunitse nka Bigirimana Abedi na Bayisenge Emery, bose bakaba bakoranye imyitozo na bagenzi babo .
Rayon Sports ibicishije ku rukuta rwayo rwo ku rubuga rwa X yatangaje ko Bigirimana yagarutse neza kandi yiteguye gutanga umusanzu we.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, kuri Azam Complex Stadium. Ni umukino usobanuye byinshi ku rugendo rwa Rayon Sports muri iri rushanwa, aho igomba gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .



