Connect with us

Amakuru

Rutahizamu wa Rayon Sports Ndikumana Asman yemeje ko yamaze kubagwa

Rutahizamu wa Rayon Sports Ndikumana Asman yashimiye abafana n’ubuyobozi bw’ikipe ubwo yatangazaga ko igikorwa cyo kumubaga ukuboko cyagenze neza nyuma yo kugirira ikibazo k’imvune mu mukino batsinzwemo igitego 1-0 n’ikipe ya Singida Black Stars mu cyumweru gishize .

Mu butuma yanyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram ; uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yashimiye abafana n’ubuyobozi bukuru bw’ikipe  bamusengeye bakanamufasha mu buryo bwose muri ibi bihe bitoroshye yari arimo gucamo .

Aho yanditse ati : “Muraho ,Ndashaka gushimira Imana kubwo kundinda  ndetse n’urukundo idasiba kunyereka .Ndashimira byimazeyo Perezida wa Rayon Sports ,abagize komite ya Rayon Sports bamfashije muri ibihe bitoroshye … ntago kandi nakwirengagiza urukundo rw’abafana bacu  .. kubagwa byagenze neza …Imana ihabwe icyubahiro … duhure vuba aha…”

Nyuma y’uko umusifuzi wa Kane w’uyu mukino, Simoes Guambe, yari amaze kwerekana iminota itanu y’inyongera ishyizweho kugirango umukino urangire ; Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman, yagize ikibazo cy’imvune aho byasaga n’aho yakutse ukuboko.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :EXCLUSIVE -Ousmane Dembele na PSG bihariye ibihembo bya Ballon d’Or 2025

Benshi bakibibona bijyanye n’uko byaragaraga byasaga nkaho ari imvune ikabije ariko abari muri sitade batunguwe n’uko abaganga barimo kumwitaho bahise bahamagaza imbangukiragutabara mu kibuga, Uyu musore aza guhaguruka yijyana muri iyo mbangukiragutabara.

Mu mpera z’icyumweru gishize Kuri Kigali Pele Stadium yari yuzuye abafana, ikipe ya Rayon Sports yatangiye urugendo nabi rwayo muri CAF Confederation Cup 2025 , itsindirwa imbere mu rugo na Singida Black Stars FC yo muri Tanzania ku gitego 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze.

Iki gitego cyabonetse ku munota wa 22, ubwo rutahizamu Marouf Tchakei yatsindaga n’umutwe ku mupira wari uvuye muri kufura agasimbuka agasumba abarimo myugariro Rushema Chris agatereka umupira mu nguni y’ibumoso bw’izamu barebanaga.

Rayon Sports na Singida Black Stars zizakina umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru