Mu mukino wa Carabao Cup, ikipe ya Liverpool yitwaye neza itsinda Southampton ibitego 2-1 ariko intsinzi yayo yasizwe icyasha n’imyitwarire idashobotse ya rutahizamu Hugo Ekitike, watsinze igitego cy’intsinzi ariko agahita yerekwa ikarita itukura nyuma yo kwiyambura umipira umukino utari warangira.
Uyu musore w’imyaka 23 yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye Alexander Isak, ariko hashize iminota umunani gusa ahita ahanishwa ikarita ya mbere y’umuhondo kubera guterurisha amaboko umupira wari ugiye guterwa nyuma y’uko umusifuzi Thomas Bramall yari amaze guha coup-franc ikipe ya Southampton.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :FC Barcelona yemeje igihe Gavi agomba kumara adakandagira mu kibuga
Nyuma y’iyo karita, Ekitike yabaye nk’ucururutse maze ku munota wa 85 atsinda igitego cy’intsinzi nyuma yo gukoresha neza umupira yari ahawe na Federico Chiesa. Gusa ibyishimo byamurenze ahita yikuramo umupira imbere y’abafana ba Liverpool bari buzuye sitade ya Anfield, bituma ahabwa indi karita y’umuhondo, bityo ahita yerekwa ikarita itukura.
Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, ntiyihanganiye iyo myitwarire, maze mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino yemeza ko ibyo Ekitike yakoze ari uburangare bukabije.
Aho yagize ati:”Ni ibintu bidakwiye. Iya mbere ntiyari ngombwa, ndetse n’iya kabiri ni ubuswa. Uko byagenda kose, umukinnyi agomba kugenzura amarangamutima.”
Yakomeje agira ati:”Namubwiye ko iyo atsinda igitego kuri final ya Champions League nyuma yo gucenga abakinnyi batatu agatera mu izamu , wenda twari kumwumva. Ariko hano ntabwo byari ngombwa.”
Slot yagaragaje ko ku myaka ye 47 y’amavuko, nubwo atigeze akinira ku rwego rwo hejuru, ariko ko azi neza uko igitego cy’agaciro kiba kimeze, ariko ko Ekitike yari akwiye kwereka Chiesa ko igitego ariwe utumye agatsinda, kuko ari we wamuhaye umupira.
Ekitike azasiba umukino ukomeye wo ku wa Gatandatu aho Liverpool izacakirana na Crystal Palace, ikipe itaratsindwa muri shampiyona kugeza ubu.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .