Connect with us

Amakuru

Abarimo rutahizamu Habimana Yves ntago bajyanye na Rayon Sports muri Tanzania

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali yerekeza muri Tanzania, aho igiye gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup ihura na Singida Black Stars.

Nubwo yari yiteguye kujyana n’abakinnyi 22 nk’uko biteganywa, iyi kipe yahuye n’imbogamizi itateganyijwe — abakinnyi batanu basigaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kubera kubura ibyangombwa by’inzira.

Abo bakinnyi barimo rutahizamu Habimana Yves, wari rutahizamu rukumbi wari usigaye mu gihe abandi barimo Fall Ngange na Ndikumana Asman bavunitse.

Harimo kandi Nshimimana Fabrice na Rushema Chris bakina mu bwugarizi, Harerimana Abdulaziz wo hagati ndetse n’umunyezamu wa kabiri, Mugisha Yves.

Icyabaye kuri aba bakinnyi b’iyi kipe ni uko pasiporo zabo zasabwe bitinze, bituma badashobora kujya mu rugendo hamwe n’abandi.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :FC Barcelona yemeje igihe Gavi agomba kumara adakandagira mu kibuga

Rayon Sports yakomeje urugendo n’abakinnyi 17 gusa, biyongeraho abatoza n’abayobozi baherekeje ikipe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise busaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ubufasha kugira ngo ibyangombwa by’aba bakinnyi byihutishwe, bityo bazabashe gusanga abandi muri Tanzania mbere y’umukino.

Uwo mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ukazabera kuri Azam Complex Stadium.

Uretse kuba umukino nyir’izina ari ingenzi ku ikipe, ibibazo nk’ibi bitunguranye biracyerekana isomo rikomeye ku miteguro y’amakipe y’u Rwanda, cyane cyane iyo agiye guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Abandi bakinnyi Rayon Sports yahagurukanye ni Pavelh Ndzila, Serumogo Ali, Nshimiyimana Emmanuel, Youssou Diagne, Sindi Jesus Paul, Nshimimana Fabrice, Rushema Chris, Musore Prince Michel, Bayisenge Emery na Tambwe Ngongo Gloire.

Hari kandi Niyonzima Olivier, Ishimwe Fiston, Ntarindwa Aimable Ntagorama, Ndayishimiye Richard, Mohamed Chelly, Habimana Yves, Adama Bagayogo, Bassane Koulagna Aziz, Tony Kitoga na Harerimana Abdoulazizi.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru