Mu ijoro ryo ku munsi wejo, amakipe yongeye kwesurana mu mikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League. Barcelona, Manchester City, Frankfurt, Sporting CP na Club Brugge zose zatangiye neza, zitsinda imikino yazo.
Rashford ahesha Barcelona intsinzi
Marcus Rashford, rutahizamu w’U Bwongereza, yatsindiye FC Barcelona ibitego bibiri byiza cyane ubwo batsindiraga Newcastle 2-1 ku kibuga cyayo cya St James’ Park.
Rashford yabaye Umwongereza wa mbere utsinze igitego muri Champions League akinira Barça. Igitego cya mbere cyaturutse ku mupira yahawe hanyuma akawutsindisha umutwe, mu gihe icya kabiri yagitsinze ari kure ku ishoti rikomeye yateye.
Newcastle yaje kwishyura igitego kimwe binyuze kuri Anthony Gordon, ariko nticyabahesha amahirwe yo kubona byibuze inota rimwe.
Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino: Marcus Rashford [Barcelona]
Haaland yanditse amateka hamwe na Man City
Manchester City yatsinze Napoli ibitego 2-0 mu mukino waraye wandikiwemo amateka akomeye ya Erling Haaland.
Uyu rutahizamu w’Umunya-Norvege yageze ku gahigo ko gutsinda ibitego 50 muri Champions League mu mikino 49 gusa amaze gukina muri iri rushanwa hamwe n’aba banyamujyi b’I Manchester, aba uwa mbere ubigezeho mu gihe gito.
Napoli yakinnye ari abakinnyi 10 guhera ku munota wa 21 nyuma y’ikarita itukura yahawe kapiteni wayo Giovanni Di Lorenzo. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Jérémy Doku, wacitse ba myugariro b’iyi kipe yo mu misozi ya Naples hirya gato yo kwa Papa,hanyuma ashyira umupira mu izamu.
Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino : Phil Foden (Manchester City)
Frankfurt yanyagiye Galatasaray
Eintracht Frankfurt yihanangirije Galatasaray iyitsinda ibitego 5-1. Galatasaray ni yo yafunguye amazamu, ariko Frankfurt yihimura bikomeye.
Can Uzun, w’imyaka 19, yigaragaje ku mukino we wa mbere atsinda igitego cyiza, mu gihe Jonathan Burkardt yatsinze bibiri. Ibindi bitego byatsinzwe na Ansgar Knauff wanabanje gucenga umuzamu wa Galatasaray.
Uwitwaye neza muri uyu mukino: Jonathan Burkardt (Frankfurt)
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Rwanda Premier League – APR FC yatsinze Gicumbi FC nta nkuru !
Sporting CP na Trincão barashe byinshi Kairat Almaty!
Mu murwa mukuru wa Portigal , Lisboa cyangwa Lisbon, ikipe ya Sporting CP yatsindaga Kairat Almaty ibitego 4-1 mu buryo budasubirwaho.
Francisco Trincão yatsinze ibitego bibiri, ibindi byinjizwa neza na Alisson Santos na Geovany Quenda.
Kairat yagerageje kwishyura, ariko nubwo Edmilson yabatsindiye igitego cy’impozamarira, nticyahinduye byinshi umukino urangira gutya.
Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino: Francisco Trincão (Sporting CP)
Leverkusen ikizwa n’amahirwe i Copenhagen
Mu mukino wahuzaga Bayer Leverkusen na FC Copenhagen, ibintu byari biteye ubwoba kugeza mu minota ya nyuma. Copenhagen yari yabanje gutsinda ku gitego cya Jordan Larsson, nyuma Leverkusen irishyura ku gitego cyiza cya Alex Grimaldo.
Copenhagen yongeye kuyobora umukino binyuze ku gitego cya Robert, ariko mu minota y’inyongera, umupira wa Echeverri wacitse urushinge rwabaraga amasegonda yo gusoza umukino, uruhukira mu izamu nubwo wari wakozweho na Pantelis Hatzidiakos, bibahesha inota rimwe.
Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino: Jordan Larsson (Copenhagen)
Club Brugge yongeye kwereka Monaco inguni nyinshi ifite zo kugororora
Mu Bubiligi, Club Brugge yatsinze Monaco ibitego 4-1 mu mukino wavuga ko wihariwe na Hans Vanaken, kapiteni wayo, watsinze ibitego ntarekere aho ahubwo akajya no gufasha abanda gukomeza kunyagira iyi kipe yo mu mujyi wa Monaco mu Bufuransa.
Monaco yatsindiwe igitego cy’impozamarira na Ansu Fati.
Umukinnyi witwaye neza: Hans Vanaken (Club Brugge)
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Uyu munsi muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Espanye [ LA LIGA] ikipe ya Real Betis iraza kuba yakiriye Real Sociedad .
Gutsinda kwa Real Betis bikubiye 2.02 kunganya kwayo bikubiye 3.55 mu gihe gutsinda kwayo bikubiye 3.85.
REAL BETIS – REAL SOCIEDAD
Umukino uratangira: 21:00
Tega nonaha!

Must See
-
Imikino
/ 1 week agoAPR FC yegukanye Super Cup ya 2025 inyagiye Rayon Sports
FERWAFA SUPER CUP : APR FC 4-1 Rayon Sports Ikipe ya APR FC yegukanye...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoAntoine Semenyo yerekeje muri Manchester City
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoMaj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoVolleyball :APR yatandukanye n’umutoza wayo
Ikipe ya APR Volleyball Club yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya uzasimbura Peter Kamasa,...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 week agoRPL – Police yataye inota imbere ya Al Merrikh ari nako Al Hilal iyegera
Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane,...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (42,674)
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (42,478)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (28,110)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (27,452)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (27,014)

