Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda [Rwanda Premier League], ikipe ya APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa kane.
Uyu ni wo mukino wa mbere APR FC yakinaga muri iyi shampiyona, nyuma yo gusiba uwo ku munsi wa mbere bitewe n’uko yari yitabiriye CECAFA Kagame Cup. Gicumbi FC yo yari yamaze gutsindwa umukino wa mbere na Bugesera FC 1-0.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Camarade wigeze kuyoboraho FERWAFA agiye gutangira kuburanishwa
Uko umukino wagenze
APR FC yinjiye mu mukino neza cyane, maze ku munota wa 6, rutahizamu William Togui afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Memel Dao, ahita yandika igitego cya mbere. APR FC yakomeje gusatira ariko Gicumbi FC ntiyacitse intege. Ku munota wa 15, Lola Kanda Moise yishyuriye Gicumbi ku mupira w’umutwe, bihita biba 1-1.
Mu minota yakurikiyeho, umukino wakomeje kugenda biguru ntege ku mpande zombi. Abakinnyi nka Memel Dao na Hakim Kiwanuka bagerageje kurekura amashoti akomeye, ariko ntibagira amahirwe yo kuyaboneza mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyaje kugaragaramo impinduka
APR FC yatangiye igice cya kabiri isatira cyane, William Togui na Mamadou Sy babona uburyo bwiza ariko umunyezamu Ahishakiye Heritier wa Gicumbi FC yitwara neza.
Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka yinjiramo Mugisha Gilbert na Denis Omedi. Izi mpinduka zaje gutanga umusaruro nyuma y’iminota 32 gusa.
Ku munota wa 90+2, nyuma yo kubona coup franc yatewe na Memel Dao, Denis Omedi ashyiraho umutwe, umupira uruhukira mu nshundura, aba atsindiye APR FC igitego cya kabiri cyafashije ikipe y’ingabo z’igihugu kubona amanota atatu.

Umukino Warangiye: APR FC 2-1 Gicumbi FC.
Iminota y’inyongera yatumye umukino ujya mu rundi rwego, aho ku munota wa 90+5 habayeho akavuyo hagati y’abakinnyi b’impande zombi, ibintu byageze aho bigana mu ngumi, ariko umusifuzi arahagoboka abasha guhosha aya makimbirane.
Abakinnyi bitwaye neza mu mukino
- William Togui (APR FC): Yatsinze igitego cya mbere, anakina umukino mwiza mu gice cya mbere.
- Denis Omedi (APR FC): Yinjiye mu kibuga asimbuye, atsinda igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa nyuma.
- Lola Kanda Moise (Gicumbi FC): Yatsinze igitego cyiza cyo kwishyura, agaragaza ubuhanga mu gucenga no guhanahana.

Amakuru y’ingenzi kuri aya makipe yahuraga
APR FC yari imaze igihe idakina na Gicumbi FC mu cyiciro cya mbere, dore ko baherukanaga muri Gashyantare 2022 ubwo APR FC yatsindaga ibitego 2-0 bijyanye nuko Gicumbi FC yari imaze imyaka itatu mu cyiciro cya kabiri.
Mu mikino irindwi iheruka guhuza aya makipe, APR FC yatsinzemo inshuro 5, banganya 2, naho Gicumbi FC iheruka gutsinda APR FC mu 2017.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .