Connect with us

Amakuru

Rayon Sports yagaragaje aho amatike y’umukino wa Singida Black Stars ageze agurwa

Rayon Sports yatangaje ko aho abafana bayo bageze bagura amatike y’umukino ugomba kuyihuza na Singida Black Stars kuri Kigali Pele Stadium ku isaha y’I saa moya zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025.

Mu butumwa bacishije ku rukuta rwayo rwo ku rubuga rwa X ,iyi kipe yabanje kwibutsa abakunzi bayo ko igihe cyo kuzamuka kw’igiciro cy’amatike ari uyu munsi , ibi byahise bituma igiciro cy’itike y’ahasanzwe igera ku bihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda .

Gikundiro yanemeje ko amatike ya VVIP amaze kugurwa ku ijanisha rya mirongo irindwi na Kabiri ,VIP  mirongo itanu na karindwi , Regular mirongo ine na karindwi naho ahasanzwe hamaze kugurwa ku kigero cya mirongo ine na karindwi kugeza ubu.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANOSingida Black Stars izakina na Rayon Sports iragera mu Rwanda uyu munsi

Ku itariki ya 15 Nzeri 2025 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwashyize muri sisiteme amatike y’uyu mukino uzayihuza na Singida Black Stars yo muri Tanzaniya, mu ijonjora ribanza ry’irushanwa rya CAF Confederation Cup 2025.

Rayon Sports yagaragaje ko amatike yageze ku isoko, ndetse ko abashaka kugura amatike mbere y’igihe (Early Bird) bagabanyirijwe igiciro  ugereranyije n’abazayagura ku munsi w’umukino.

 Ibiciro by’Amatike byaro byashyizwe ahagaragara ni ibi bikurikira:

  • General (mbere ): 5,000 RWF ubu byahindutse biba 7,000 RWF
  • Regular: 10,000 RWF [ntacyahindutseho]
  • VIP: 70,000 RWF mbere y’umukino / 100,000 RWF kuri ubu
  • VVIP: 200,000 RWF (ntacyo yahindutseho)

Aya matike ashobora kugurwa binyuze kuri telefoni bakanda *662700*702#, ibi bikazafasha abafana kwirinda imirongo miremire no gutegura gahunda kare.

Amakuru The Drum twamenye nuko ikipe ya Singida  Black Stars igomba kugera mu Rwanda uyu munsi tariki ya 17 Nzeri 2025, ije kwitegura umukino ubanza uzaba ku wa gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025 .

Imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa gatatu ndetse imwe mu mikino mini ihari harimo uwo ikipe ya Liverpool kuri Anifield Road Stadium  iraza kuba yakiriye ikipe ya Athletico  Madrid ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .

Kuri kampani ya mbere yo gutega ku mikino itandukanye ikorera mu Rwanda ya Fortebet  ,uyu mukino wamaze kugeraho ndetse hari amasoko atandukanye ushobora kuba wawuguraho ku bikubo utasanga ahandi  .

Liverpool gutsinda kwayo bikubiye 1.55      kunganya kwayo  bikubiye 4.50 mu gihe gutsindwa bikubiye 6.10 .

LIVERPOOL – ATLETICO MADRID

17. 9. 2025
Umukino uratangira: 21:00

Muze kuryoherwa n’umukino!

Tega nonaha!

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

More in Amakuru