Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 igiye gukomeza hakinwa umunsi wa kabiri, aho amakipe akomeye arimo APR FC, Rayon Sports, na Kiyovu Sports agiye kongera guseruka mu kibuga imbere y’abafana.
Ku wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2025, Gorilla FC izakira Mukura Victory Sports kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda.
Aya makipe amaze guhura inshuro 9 kuva Gorilla FC yazamuka mu cyiciro cya mbere mu 2020, aho Gorilla yatsinzemo 4, Mukura itsindamo 3, banganya kabiri.
Umwaka ushize, buri kipe yatsinze umukino umwe muri ibiri bahuyemo. Umukino utegerejweho cyane kuzabonekamo ubwinshi bw’ibitego bijyanye n’uburyo amakipe yombi asanzwe ahangana bikomeye.
Ku munsi uzakurikiraho, ku wa Gatanu saa 16h50, APR FC izacakirana na Gicumbi FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino urimo amateka akomeye kuko baheruka guhurira mu cyiciro cya mbere muri Gashyantare 2022, ubwo APR FC yatsindaga Gicumbi ibitego 2-0 byatsinzwe na Byiringiro Lague, utagikina muri APR.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Thomas Partey yahakanye ibyaha byo gufata ku ngufu abagore aregwa
Mu mikino 7 iheruka, APR FC yatsinze inshuro 5, banganya 2, Gicumbi iheruka gutsinda APR muri 2017.
Kuri uwo munsi kandi, Rutsiro FC izakira Gasogi United. Aya makipe amaze guhura inshuro 8, Gasogi itsinda 5, Rutsiro 1, banganya kabiri. Ni umukino Rutsiro izashaka kwitwaramo neza imbere y’abafana bayo.
AS Muhanga izakira Kiyovu Sports kuri uwo munsi. Amateka agaragaza ko baheruka guhura mu 2021 ubwo AS Muhanga yari igikina mu cyiciro cya mbere, Kiyovu itsinda 2-0. Muri rusange, AS Muhanga yatsinzemo inshuro 2, Kiyovu 1, banganya rimwe.
Ku wa Gatandatu, Amagaju FC azakira Bugesera FC, Etincelles FC yakire Marine FC naho Musanze FC yakire AS Kigali.
Umukino utegerejwe na benshi uzaba ku wa Kane w’icyumweru gitaha, Rayon Sports izakira Police FC kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu ni umukino wahujwe n’amateka akomeye no guhatanira igikombe. Byiringiro Lague na Ndikumana Asman nibo bayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi, buri umwe afite bibiri.
Gorilla FC iyoboye urutonde n’amanota 3, inganya na Rayon Sports. Kiyovu Sports na AS Muhanga nizo ziri ku mwanya wa nyuma, nta nota zirabona, zombi zifite umwenda w’ibitego bibiri.

Imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa gatatu ndetse imwe mu mikino mini ihari harimo uwo ikipe ya Liverpool kuri Anifield Road Stadium iraza kuba yakiriye ikipe ya Athletico Madrid ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Kuri kampani ya mbere yo gutega ku mikino itandukanye ikorera mu Rwanda ya Fortebet ,uyu mukino wamaze kugeraho ndetse hari amasoko atandukanye ushobora kuba wawuguraho ku bikubo utasanga ahandi .
Liverpool gutsinda kwayo bikubiye 1.55 kunganya kwayo bikubiye 4.50 mu gihe gutsindwa bikubiye 6.10 .
LIVERPOOL – ATLETICO MADRID
17. 9. 2025
Umukino uratangira: 21:00
Muze kuryoherwa n’umukino!
Tega nonaha!
Amakipe abiri akomeye i Burayi azahura mu mukino uzaba umwe mu y’ingenzi ku munsi wa mbere wa Champions League, aho Liverpool izakira Atletico Madrid kuri Anfield ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Liverpool yatangiye shampiyona ya Premier League neza nta tsinda iratakaza, mu gihe abashyitsi aribo Atletico Madrid ari bwo bari bamaze kubona intsinzi ya mbere muri La Liga.
Penariti ya Mohamed Salah mu minota y’inyongera ku munota wa 95 ni yo yafashije Liverpool gutsinda Burnley 1-0 mu buryo bw’igitangaza, iyo ntsinzi ikomeza gushyira Liverpool ku mwanya wa mbere ari yo kipe yonyine ifite amanota 100%. Liverpool yongeye kwifashisha iminota y’inyongera ngo yegukane intsinzi, kuko n’indi mikino itatu iheruka yari yayitsindiye ibitego byabonetse nyuma y’umunota wa 83, kandi uwo murongo wakomeje no muri Burnley.
Atletico yo izinjira mu mukino wo ku wa Gatatu ifite amarangamutima avanze, nyuma yo kubura intsinzi mu mikino itatu ibanza ya La Liga – itsindwa 2-1 na Espanyol hanyuma igakina 1-1 na Elche ndetse na Alaves.
Ariko ikiruhuko cy’amarushanwa mpuzamahanga cyaje ari amahirwe kuri Atletico, kuko yabashije gutsinda umukino wayo wa kane yakiniye mu rugo ikina na Villarreal, aho Pablo Barrios na Nico Gonzalez batsinze ibitego bibiri byabonetse mbere na nyuma ya karuhuko, biyifasha kubona intsinzi ya 2-0.
Must See
-
Imikino
/ 1 week agoAPR FC yegukanye Super Cup ya 2025 inyagiye Rayon Sports
FERWAFA SUPER CUP : APR FC 4-1 Rayon Sports Ikipe ya APR FC yegukanye...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoAntoine Semenyo yerekeje muri Manchester City
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoMaj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoVolleyball :APR yatandukanye n’umutoza wayo
Ikipe ya APR Volleyball Club yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya uzasimbura Peter Kamasa,...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 week agoRPL – Police yataye inota imbere ya Al Merrikh ari nako Al Hilal iyegera
Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane,...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (42,644)
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (42,418)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (28,110)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (27,452)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (27,014)

