Lamine Yamal, ntari ku rutonde rw’abagomba gukina umukino wa Champions League, FC Barcelona igiye kwakirwamo na Newcastle United kuri uyu wa Kane, nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune yoroheje mu rukenyerero.
Yamal, w’imyaka 18 y’amavuko gusa, ntiyabashije gukina umukino wa shampiyona uheruka aho Barcelona yanyagiye Valencia ibitego 6-0, kubera iyo mvune yoroheje.
Uyu mukinnyi ukiri muto ariko umaze kugaragaza impano idasanzwe, yagarutsweho cyane n’umutoza wa Barcelona, Hansi Flick, wamunenze nyuma yo gukina iminota myinshi cyane mu mikino mpuzamahanga yo gushaka itike y’igikombe cy’isi akinira igihugu cye cya Espagne.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Thomas Partey yahakanye ibyaha byo gufata ku ngufu abagore aregwa
Mu mikino ibiri ya Espagne muri uku kwezi, Yamal yakinnye iminota 79 mu mukino batsinzemo Bulgaria ibitego 3-0, ndetse yongera agakinira iminota 73 mu wundi mukino wa gicuti batsinzemo Turkey ibitego 6-0.
Byemezwa ko iyi minota yarenze urugero ku mukinnyi ukiri muto nk’uyu, bituma Flick agaragaza impungenge ku ngaruka byamusigiye ku mubiri we, bityo ahitamo kumusiga i Barcelona ngo abanze asuzumwe neza.
Si Yamal gusa uza gusiba uyu mukino ukomeye kuko abanda bakinnyi ngenderwaho ba Barcelona barimo nka Alejandro Balde na Gavi na bo ntibaza kuboneka. Balde afite ikibazo cy’imitsi y’inyuma ku ivi , naho Gavi akaba afite ikibazo cy’ivi cyamuzahaje kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.
Ariko nanone hari inkuru nziza ku bakunzi ba Barcelona: umusore wo hagati ukomoka mu Buholandi, Frenkie de Jong, wari udahari ku mukino wa Valencia, yagarutse mu ikipe nyuma yo kuruhuka avuye mu mikino mpuzamahanga. Uyu ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi bashobora gufasha Barcelona guhangana n’ikipe ya Newcastle iraza kuba iri mu rugo.
Barcelona, yegukanye igikombe cya La Liga umwaka ushize, ifite intego yo kurenga aho yageze mu mwaka ushize wa Champions League, aho yaherukaga kugera muri ½ cy’irangiza, igasezererwa na Inter Milan.
Imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa gatatu ndetse imwe mu mikino mini ihari harimo uwo ikipe ya Liverpool kuri Anifield Road Stadium iraza kuba yakiriye ikipe ya Athletico Madrid ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Kuri kampani ya mbere yo gutega ku mikino itandukanye ikorera mu Rwanda ya Fortebet ,uyu mukino wamaze kugeraho ndetse hari amasoko atandukanye ushobora kuba wawuguraho ku bikubo utasanga ahandi .
Liverpool gutsinda kwayo bikubiye 1.55 kunganya kwayo bikubiye 4.50 mu gihe gutsindwa bikubiye 6.10 .
LIVERPOOL – ATLETICO MADRID
17. 9. 2025
Umukino uratangira: 21:00
Muze kuryoherwa n’umukino!
Tega nonaha!
Amakipe abiri akomeye i Burayi azahura mu mukino uzaba umwe mu y’ingenzi ku munsi wa mbere wa Champions League, aho Liverpool izakira Atletico Madrid kuri Anfield ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Liverpool yatangiye shampiyona ya Premier League neza nta tsinda iratakaza, mu gihe abashyitsi aribo Atletico Madrid ari bwo bari bamaze kubona intsinzi ya mbere muri La Liga.
Penariti ya Mohamed Salah mu minota y’inyongera ku munota wa 95 ni yo yafashije Liverpool gutsinda Burnley 1-0 mu buryo bw’igitangaza, iyo ntsinzi ikomeza gushyira Liverpool ku mwanya wa mbere ari yo kipe yonyine ifite amanota 100%. Liverpool yongeye kwifashisha iminota y’inyongera ngo yegukane intsinzi, kuko n’indi mikino itatu iheruka yari yayitsindiye ibitego byabonetse nyuma y’umunota wa 83, kandi uwo murongo wakomeje no muri Burnley.
Atletico yo izinjira mu mukino wo ku wa Gatatu ifite amarangamutima avanze, nyuma yo kubura intsinzi mu mikino itatu ibanza ya La Liga – itsindwa 2-1 na Espanyol hanyuma igakina 1-1 na Elche ndetse na Alaves.
Ariko ikiruhuko cy’amarushanwa mpuzamahanga cyaje ari amahirwe kuri Atletico, kuko yabashije gutsinda umukino wayo wa kane yakiniye mu rugo ikina na Villarreal, aho Pablo Barrios na Nico Gonzalez batsinze ibitego bibiri byabonetse mbere na nyuma ya karuhuko, biyifasha kubona intsinzi ya 2-0.
Must See
-
Amakuru
/ 17 hours agoSamuel Eto’o yangiwe kwiyamamariza kuyobora FECAFOOT
Mu gihe hasigaye iminsi mike mbere amatora azashyiraho Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 19 hours agoAmasezerano ya Visit Rwanda hagati y’u Rwanda na Arsenal mu marembera
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya Arsenal FC na Visit...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 2 days agoIshusho ngari twakuye muri APR FC yongeye gusubukura imyitozo
APR FC, yongeye gusubukura imyitozo yayo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 2 days agoAl Hilal SC iri gukorera kuri Kigali Pele stadium ikomeje kwitegura MC Algier
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ikomeje imyiteguro y’imikino y’amatsinda ya CAF...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 3 days agoAchraf Hakimi, Mohamed Salah na Victor Osimhen bahigitse abandi
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje urutonde rw’abakinnyi batatu bageze ku cyiciro cya...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (28,498)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (21,570)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (21,152)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (20,534)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (19,616)

