Ikipe ya Rayon Sports yatangaje impinduka mu masaha umukino ubanza wayo w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederation Cup ugomba kuyihuza na Singida Big Stars wagombaga kuzaberaho .
Mu busanzwe uyu mukino wagomba kuzatangira ku isaha y’I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa gatanu tariki ya 20 Nzeri 2025 ,gusa nyuma y’impinduka zatangajwe uyu mukino wimuriwe imbere ho isaha imwe ,aho ugomba kuzatangira ku isaha y’I saa moya zo kuri uyu munsi .
Ku munsi wejo nibwo ikipe ya Rayon Sports, yashyize hanze ibiciro by’amatike y’uyu mukino uzayihuza na Singida Black Stars yo muri Tanzaniya, mu ijonjora ribanza ry’irushanwa rya CAF Confederation Cup 2025.
Rayon Sports yagaragaje ko amatike yageze ku isoko, aho abashaka kugura amatike mbere y’igihe (Early Bird) bagabanyirijwe igiciro ugereranyije n’abazayagura ku munsi w’umukino.
Ibiciro by’Amatike byashyizwe ahagaragara ni ibi bikurikira:
- General (Early Bird kuva tariki 17 Nzeri): 5,000 RWF
- General (ku munsi w’umukino): 7,000 RWF
- Regular: 10,000 RWF
- VIP: 70,000 RWF mbere y’umukino / 100,000 RWF ku munsi w’umukino
- VVIP: 200,000 RWF (ntacyo yahindutseho)
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Rayon Sports y’abagore yageze kuri Finale ya CECAFA Women’s Club Championship
Abategura uyu mukino batangaje ko amatike ashobora kugurwa binyuze kuri telefoni bakanda 662700*702#, ibi bikazafasha abafana kwirinda imirongo miremire no gutegura gahunda kare.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2025 hari imikino itandukanye muri UEFA CHAMPIONS LEAGUE yamaze kugaruka ku nshuro ya kabiri ikinwa mu buryo buvuguruye .
Umukino uhatse iyindi yose n’uza guhuza Real Madrid mu rugo iraza kuba yakiriye Olyempique de Marseille ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Gutsinda kwa Real Madrid bikubiye : 1.38 Kunganya 5.60 Gutsinda kwa Marseille bikubiye 7.80 .
Real Madrid iratangira urugendo rwo gushaka igikombe cya 16 cya Champions League ubwo izakira Olympique Marseille ku wa Kabiri mu mukino wo mu itsinda.
Nyuma yo gusezererwa muri 1/2 cya Club World Cup, Real Madrid yahagurutse neza maze itangira neza shampiyona ya La Liga ku nshuro ya mbere iyobowe n’uwahoze ari umukinnyi wayo akaba n’umutoza mushya Xabi Alonso. Los Blancos binjiriye mu kiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga bafite ikizere gikomeye nyuma yo gutsinda Osasuna, Real Oviedo na Mallorca.
Kylian Mbappé yatsinze igitego kimwe akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitsinzwe na Arda Güler, ubwo Real Madrid yakinaga ari abakinnyi 10 gusa ikabona intsinzi ya 2-1 kuri Real Sociedad ku wa Gatandatu ushize, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino ine, irusha amanota abiri Barcelona ifite igikombe cya shampiyona giheruka.
Olympique Marseille izajya mu murwa mukuru w’u Busipanye nyuma yo gutangira Ligue 1 mu buryo butari bwiza cyane, aho yatsinze imikino ibiri ya mbere yakinnye mu rugo ariko igatsindwa yose yakinnye hanze.
Nyuma yo gutsindirwa na Rennes yari ifite abakinnyi 10 gusa, Marseille yatsinze ikinyuranyo kinini cya 5-2, hanyuma itsindirwa na Lyon igitego 1-0 mu rugo rw’iyo kipe mbere y’ikiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga. Nyuma y’icyo kiruhuko cy’ibyumweru bibiri, Marseille yatsinze Lorient ibitego 4-0 mu rugo, bikayifasha kuzamuka ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Ligue 1.
REAL MADRID – OLYMPIQUE MARSEILLE
INDI MIKINO IHARI MURI UEFA CHAMPIONS LEAGUE KURI UYU MUNSI