
Ikipe ya APR FC yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ndetse n’ubwa shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League] isaba ko umukino wayo w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wari uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nzeli 2025 usubikwa.
Uyu mukino wari uteganyijwe kubera kuri Kigali Pele Stadium saa 18h30, aho APR FC yagombaga gusura Gicumbi FC. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itanga impamvu y’umunaniro n’igihe gito cyo kwitegura bijyanye nuko itegerejwe kugera mu Rwanda ku isaha y’I saa moya z’ijoro zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025,aho iraza gusoza urugendo ruyivana i Dar es Salaam aho yitabiriye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2025 ryasojwe ku wa mbere ku tariki ya 15 Nzeli 2025.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Abategura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup biseguye kuri APR FC !
Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, APR FC yari ihagarariye u Rwanda ntago wavuga ko yitwaye nabi cyane , kuko yegukanye umwanya wa gatatu itsinze KMC yo muri Tanzania igitego 1-0.
Iki gitego cyatsinzwe na Memel Dao ku munota wa mbere w’inyongera mu gice cya mbere. Uyu mwanya wa gatatu wanatumye APR FC itahana umudali wa Bronze ndetse n’igihembo cy’ibihumbi 10 by’amadolari.
Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeli, APR FC yari yasezerewe muri ½ n’ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani, iyitsinze ibitego 3-1.
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame warahuje Al Hilal na Singida Black Stars hanyuma Singida yegukana iki gikombe itsinzi Al Hilal igitego 1-0 .Ikipe ya mbere yahawe ibihumbi 30 by’amadorali, iya kabiri ihabwa 20, mu gihe iya gatatu, ariyo APR FC, yahawe 10.
Mu gihe APR FC yari muri CECAFA ndetse n’umukino wagombaga kuyihuza na Marines FC ugasubikwa, indi mikino ya Rwanda Premier League yo yarakinwaga ku munsi wayo mbere , aho AS Kigali yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-1, naho umukino wa APR FC na Marine FC ntiwabaye kuko iyi kipe yari mu mikino mpuzamahanga.
Nyuma y’uyu munsi wa mbere, Rayon Sports na Gorilla FC nizo ziri ku isonga ku rutonde rw’agateganyo n’amanota atatu mu gihe AS Muhanga na Kiyovu Sports zo ziri mu myanya ya nyuma.
Ku bakinnyi guti cyabo, Byiringiro Lague na Ndikumana Asman nibo bayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi, buri umwe afite bibiri.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2025 hari imikino itandukanye muri UEFA CHAMPIONS LEAGUE yamaze kugaruka ku nshuro ya kabiri ikinwa mu buryo buvuguruye .
Umukino uhatse iyindi yose n’uza guhuza Real Madrid mu rugo iraza kuba yakiriye Olyempique de Marseille ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Gutsinda kwa Real Madrid bikubiye : 1.38 Kunganya 5.60 Gutsinda kwa Marseille bikubiye 7.80 .
Real Madrid iratangira urugendo rwo gushaka igikombe cya 16 cya Champions League ubwo izakira Olympique Marseille ku wa Kabiri mu mukino wo mu itsinda.
Nyuma yo gusezererwa muri 1/2 cya Club World Cup, Real Madrid yahagurutse neza maze itangira neza shampiyona ya La Liga ku nshuro ya mbere iyobowe n’uwahoze ari umukinnyi wayo akaba n’umutoza mushya Xabi Alonso. Los Blancos binjiriye mu kiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga bafite ikizere gikomeye nyuma yo gutsinda Osasuna, Real Oviedo na Mallorca.
Kylian Mbappé yatsinze igitego kimwe akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitsinzwe na Arda Güler, ubwo Real Madrid yakinaga ari abakinnyi 10 gusa ikabona intsinzi ya 2-1 kuri Real Sociedad ku wa Gatandatu ushize, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino ine, irusha amanota abiri Barcelona ifite igikombe cya shampiyona giheruka.
Olympique Marseille izajya mu murwa mukuru w’u Busipanye nyuma yo gutangira Ligue 1 mu buryo butari bwiza cyane, aho yatsinze imikino ibiri ya mbere yakinnye mu rugo ariko igatsindwa yose yakinnye hanze.
Nyuma yo gutsindirwa na Rennes yari ifite abakinnyi 10 gusa, Marseille yatsinze ikinyuranyo kinini cya 5-2, hanyuma itsindirwa na Lyon igitego 1-0 mu rugo rw’iyo kipe mbere y’ikiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga. Nyuma y’icyo kiruhuko cy’ibyumweru bibiri, Marseille yatsinze Lorient ibitego 4-0 mu rugo, bikayifasha kuzamuka ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Ligue 1.
Tega nonaha!
REAL MADRID – OLYMPIQUE MARSEILLE
INDI MIKINO IHARI MURI UEFA CHAMPIONS LEAGUE KURI UYU MUNSI

Must See
-
Imikino
/ 3 hours agoAPR FC yasabye impinduka mu mukino wagombaga kuyihuza na Gicumbi FC
Ikipe ya APR FC yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ndetse n’ubwa...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 6 hours ago“Nge mbona ikibazo atari Ruben Amorim” – Paul Scholes avuga ku bibazo bya Manchester United
Manchester United, imwe mu makipe akunzwe cyane ku isi, iri mu bihe bigoye cyane...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 6 hours agoAbategura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup biseguye kuri APR FC !
Mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryasojwe kuwa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 9 hours agoHaaland muri Barcelona – Ibyasohotse mu binyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi
FC Barcelona iyobowe na Joan Laporta iri mu nzira igaragara yo kureshya rutahizamu ukinira...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 9 hours agoKuba Singida Black Stars yatwaye CECAFA Kagame Cup byagakwiye gukanga Rayon Sports bagiye guhura ?
Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (11,362)
- Kylian Mbappé yatumye Real Madrid y’abakinnyi 10 yikura imbere ya Real Sociedad (10,090)
- Nigeria iri mu itsinda rimwe n’Amavubi irashinja FIFA kwanga guhana South Africa (9,828)
- “Inkuru zo kuduca intege tutaratangira umukino babireke, Byinshi Shema Fabrice yavuze ku Mavubi (7,486)
- Abakinnyi 27 bahamagawe mu mavubi batarimo Sahabo na Gueulette n’Abandi bashya 5 (7,155)