Cassa Mbungo André yahamagaye urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 22 bazitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Nigeria, mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 cy’abagore batarengeje imyaka 20 [U20 Women World Cup].
Urutonde rw’abakinnyi Cassa yahamagaye rugaragaza umwihariko w’uko yashyize imbere abakobwa bafite impano zikiri nto, baturutse mu makipe atandukanye yo mu gihugu n’ayo hanze nka APR WFC, Mutunda WFC, APAER WFC, Isonga na PSG Academy.
Mu izamu yahamagayemo Uwamahoro Rosine (APAER), Maombi Joana (APR), na Iramuzi Belise (Mutunda). Mu bwugarizi harimo Ndayizeye Chance (APR), Ihirwe Regine (Macuba), na Muhawenimana Claire (Nyagatare).
Abakina hagati ni Bateta Challon Ikuze Mutesayire (APR), Rwemera Keilia (APAER), Gikundiro Scholastique (Inyemera), na Uwase Fatina (APR). Mu busatirizi, Cassa yizeye ubuhanga bwa Ishimwe Darleine (Isonga), Gisubizo Claudette (PSG Academy), na Abimana Laurence (APR).

Kurundi ruhande ariko uyu mutoza w’Abangavu b’I Nyarugenge, aherutse gutungurana avuga ko umukino u Rwanda ruzahuramo na Nigeria ari nko gusunika igikuta ku bakinnyi be.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Enzo Maresca yahakanye ibyavugwaga ko gutinya Bayern Munich aribyo byamukozeho
Uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE nyuma yo gutsinda Rayon Sports y’Abagore bigoranye igitego 1-0 mu mukino wa gicuti.
Abajijwe intego bazajyana muri uyu mukino bazahanganamo n’ikipe ya mbere ku Mugabane wa Afurika, Cassa Mbungo yagaragaje ko ari akazi gakomeye cyane.
Aho yagize ati : “Reka nguhe amakuru ya Nigeria. Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyatangiye mu 2002 kandi Nigeria ntabwo irasibayo na rimwe.”
“Imaze gukina imikino 47 yatsinze 44 yanganyije itatu. Abakuru muri bo ni bo batwaye Igikombe cya Afurika ejo bundi. Na we sunika (umukinnyi) ureba aho wamugeza.”
U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Zimbabwe mu ijonjora ry’ibanze, iyitsinze igitego 1-0 mu mikino yombi.
Iyo mikino iteganyijwe kuba ku wa 21 Nzeri 2025 kuri Kigali Pele Stadium no ku wa 27 Nzeri 2025 kuri Lekan Salami Stadium i Lagos, mu gihe umukino ubanza uzatangira saa tanu z’ijoro naho uwo kwishyura ukazakinwa saa moya z’ijoro.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
KANDA HANO UDAWUNILONGE AMASOKO YOSE DUFIFITE UYU MUNSI MURI FORTE BET : ✍️✍️ 📜 AMASOKO YOSE AHARI KURI UBU
MANCHESTER CITY – MANCHESTER UNITED
14. 9. 2025
Umukino uratangira: 17:30
58 % y’abatega mu Muryango Wa Fortebet bemera ko Manchester City iratsinda, 13 % bemera ko baranganya naho 29 % bizera mu nsinzi ya Manchester United.