Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, izwi ku izina rya Walia Ibex, yasabye ko yakwakirira umukino wayo na Guinée-Bissau mu Rwanda, kuri Stade Amahoro i Remera ku tariki ya 7 Ukwakira 2025.
Uyu mukino uzaba ari uw’umunsi wa cyenda w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Imikino y’amatsinda izasozwa mu Ukwakira uyu mwaka hakinwa umunsi wa cyenda n’uwa 10.
Kubera ikibazo cy’uko Ethiopia itagifite ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF], byabaye ngombwa ko isaba igihugu cy’u Rwanda ubufasha bwo kuyemerera gukinirayo.
Ubusabe bwatanzwe ku mugaragaro, aho Ethiopia yifuza gukinira kuri Stade Amahoro tariki ya 7 Ukwakira saa Kumi z’amanywa.
Aya makuru kandi yanemejwe na Mugisha Richard, Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo akaba na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA ,wabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ati: “Ethiopia yasabye kwakirira Guinée-Bissau mu Rwanda. Ubusabe buracyari mu nzira, ariko FERWAFA izabusubiza mu cyumweru gitaha.”
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Enzo Maresca yahakanye ibyavugwaga ko gutinya Bayern Munich aribyo byamukozeho
Yakomeje avuga ko n’ubwo hatarafatwa umwanzuro wa burundu, u Rwanda rwakwishimira kwakira uyu mukino, cyane cyane mu gihe nta bindi bikorwa byaba biteganyijwe kuri Stade Amahoro uwo munsi.
Ku kibazo cy’uko umukino wa Ethiopia ushobora guhura n’uwo Amavubi azakinamo na Bénin, Mugisha yasobanuye ko tariki ya 7 Ukwakira itari mu matariki yatekerejwemo umukino wa Amavubi, bityo ikibazo cyo guhirira ku bibuga kitazabaho.
Ethiopia iri ku mwanya wa gatandatu mu Itsinda A ririmo Misiri,inariyoboye. Imikino ibiri iheruka Ethiopia yayikiniye hanze, yatsinzwe na Misiri na Sierra Leone, yombi ku bitego 2-0.
Ishyirahamwe rya ruhago rya leta ya Addis Ababa ryemeza ko guhitamo gukinira mu Rwanda ari igisubizo cy’igihe gito ku bibazo by’ikibuga igihugu gifite.
Si ubwa mbere u Rwanda rwakira ikipe itari iyarwo mu mikino mpuzamahanga kuko Zimbabwe yaherukaga kwakirira Nigeria kuri Stade ya Huye mu Ugushyingo 2023, mu gihe muri Gicurasi uyu mwaka yakiriye n’u Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 20.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
KANDA HANO UDAWUNILONGE AMASOKO YOSE DUFIFITE UYU MUNSI MURI FORTE BET : ✍️✍️ 📜 AMASOKO YOSE AHARI KURI UBU
MANCHESTER CITY – MANCHESTER UNITED
14. 9. 2025
Umukino uratangira: 17:30
58 % y’abatega mu Muryango Wa Fortebet bemera ko Manchester City iratsinda, 13 % bemera ko baranganya naho 29 % bizera mu nsinzi ya Manchester United.
Muze kuryoherwa n’umukino!