Connect with us

Imikino

Everton irashaka kwegukana burundu Jack Grealish – Ibyanditswe mu binyamakuru

Ikipe ya Everton yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza [Premier League] irateganya kugura Jack Grealish, umukinnyi wo hagati usatira, ukinira ikipe ya Manchester City ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza. IVOMO ; Daily Telegraph.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Telegraph yemeza ko Everton yizeye ko izashobora kubona Grealish ku giciro kiri munsi ya miliyoni £50, amafaranga yari yemejwe mbere nk’igice cy’amasezerano y’intizanyo yamugejeje muri iyi kipe.IVOMO ; The Sun

Mu gihe Everton ishakisha uburyo yongera imbaraga mu busatirizi bwayo, andi makipe akomeye nka Manchester United, Liverpool na Chelsea ari mu ntambara yo kugura Adam Wharton, umukinnyi wo hagati w’imyaka 21 ukinira Crystal Palace.Ivomo : Sky Sports.

Byongeyeho kandi, Fulham nayo iri mu biganiro byo kureba uko yatandukana na Harry Wilson, umukinnyi w’imyaka 28 ukomoka muri Wales, kugira ngo atazagendera ubuntu mu mpeshyi itaha. Amakuru avuga ko Fulham ishobora kumugurisha muri Mutarama.Ivomo ; The Standard.

Chelsea, imwe mu makipe akunze kugira gahunda ndende mu igura n’igurishwa, yigeze kugerageza kugura Mohammed Kudus, Umunya-Ghana w’imyaka 25 mbere y’uko ajya muri Tottenham, ariko ntibyakunze kubera kutumvikana na West Ham, Ivomo ;Daily Mail

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Igitego cya Nduwimana Frank nicyo cyafunguye shampiyona ubwo Gorilla yatsinda As Muhanga

Liverpool na Manchester United nabo bari mu makipe akurikirana cyane impano ya Jorthy Mokio, umwana w’imyaka 17 ukinira Ajax kandi ukaba yaranamaze gukinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi.  Ivomo : Liverpool Echo .

Amakipe arimo Chelsea, Everton, na Brighton ziri kuganira na Barcelona ku bijyanye no kugura Marc Bernal, umukinnyi wo hagati w’imyaka 18, naho Chelsea irifuza Kenan Yildiz, rutahizamu ukomoka muri Turikiya na Juventus, ariko agaciro ke kari hejuru ya miliyoni £86.Ivomo ;I Paper.

Ku ruhande rwa Nottingham Forest, niba Douglas Luiz, Umunya-Brezil, akinnye nibura iminota 45 mu mikino 15 ya Premier League muri uyu mwaka, bazaba bagomba kumugura ku buryo budasubirwaho ku mafaranga angana na miliyoni £21.6. Naho Ross Wilson, wari ushinzwe ibikorwa bya siporo muri iyi kipe, agiye kujya muri Newcastle United.Ivomo ; Bild.

Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

More in Imikino