Mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu karere, APR FC yatsinzwe na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ibitego 3-1, ihita inayibuza kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2025.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Azam Complex mu gihugu cya Tanzaniya, watangiye amakipe yombi asa nkaho yigana.
Mu minota 20 ya mbere nta kipe yabashije gutera mu izamu, byatumaga abafana benshi batangira kubona ko ikipe iza kubasha gufungura amazamu mbere ari yo yari bugire amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Igitego cya Nduwimana Frank nicyo cyafunguye shampiyona ubwo Gorilla yatsinda As Muhanga
APR FC ni yo yabimburiye Al Hilal kwinjiza igitego ku munota wa 30, aho Memel Dao yatanze umupira mwiza imbere y’izamu, William Togui ntiyazuyaza, atsinda igitego cya mbere.

Ni igitego cyakoze ku mutima y’abafana b’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu, kuko cyagaragazaga icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0, APR iyoboye umukino. Gusa ibintu byahinduye isura mu gice cya kabiri.

Al Hilal yagarukanye mu mukino imbaraga zidasanzwe, isatira bikomeye. Nubwo umunyezamu Ruhamyankiko Ivan yakomeje kugira umukino mwiza, akuramo imipira myinshi, ariko ntibyari bihagije kugeza ku munota wa 81’ w’umukino.
Ku munota wa 82, nyuma y’igitutu gikomeye, Al Hilal yishyuye igitego cya mbere binyuze kuri Abdelrazig Taha, watsinze igitego cyiza nyuma y’umupira wari wakuwemo na Ruhamyankiko ukamusanga aho yari ari.

Iminota 90 y’umukino yarangiye ari 1-1, bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera nkuko amategeko y’iri rushanwa abigena.
Mu gice cya mbere cy’iyo minota y’inyongera, APR yakoze ikosa rikomeye ku munota wa 93, ubwo Ruboneka Jean Bosco yasubizaga umupira inyuma nabi, rutahizamu wa Al Hilal, Sunday Damirale, arawufata atsinda igitego cya kabiri.
Kugeza aha ,APR FC byagaragaraga ko yitakarije icyizere, bituma Al Hilal iboneraho gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 106, cyinjijwe na Ahmed Salem, nyuma y’andi makosa yakozwe n’ubwugarizi bwayo.

Ibyiringiro byo gukomeza mu mukino wa nyuma byabaye inzozi kuri Gitinyiro ubwo umusifuzi yatangazaga ko umukino, APR FC isezererwa ku bitego 3-1.

Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .