Ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangiza ikibazo cy’amafaranga yari ibereyemo rutahizamu w’Umurundi, Asman Ndikumana, aho yishyuwe miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kwinjira mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 nta Mwenda n’umwe ikipe ifitiye abakinnyi, ibintu benshi bafashe nk’intambwe ikomeye itewe ku ruhande rw’ubuyobozi bushya buyobowe na Bwana Twagirayezu Thadee.
Asman Ndikumana yageze muri Rayon Sports asimbura Chadrack Bing Belo, Umunye-Congo wari wazanywe ariko bikarangira atabonye ibyangombwa byuzuye byari kumwemerera gukinira iyi kipe.
Uyu musore yahise asubira mu ikipe ye ya Daring Club Motema Pembe(DCMP) , aho yari asigaje umwaka umwe ku masezerano ye, nyuma y’uko amafaranga yari yitezweho n’uruhande rwe, ikipe n’umuhagarariye atigeze atangwa.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Fei Toto wa Azam FC yateye umugongo Kaizer Chiefs
Nubwo Ndikumana atigeze agaragara mu myitozo ya tariki 11 Nzeri 2025, ibintu byari byateye impungenge abakunzi ba Rayon Sports ko ashobora kudakina umukino wa mbere, byaje gukemuka ubwo yahitaga yinjira mu mwiherero w’ikipe.
Uyu mwiherero ni wo uri kwifashishwa mu kwitegura umukino wa mbere wa shampiyona Rayon Sports izakina na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 13 Nzeri 2025, saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.
Shampiyona y’u Rwanda itangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, aho Gorilla FC izakira AS Muhanga yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri mu mwaka ushize.
Ku ruhande rwa APR FC, itazaboneka ku munsi wa mbere wa shampiyona, yagombaga kwakira Marine FC tariki ya 14 Nzeri, ariko uyu mukino wimuriwe kubera ko iyi kipe izaba iri muri CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania kuva tariki ya 2 kugeza kuya 15 Nzeri.
Umukino utegerejwe na benshi uzahuza APR FC na Rayon Sports, uteganyijwe ku itariki ya 8 Ugushyingo 2025, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .