Ikipe ya Gorilla FC yatangiye neza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 yerekana ubushake bwo guhatana, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wakinwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, kuri Kigali Pele Stadium saa Cyenda z’amanywa.
Nubwo umukino watangiye utinzeho iminota itatu, Gorilla FC niyo yahise yigaragaza mbere, ikoresheje neza uruhande rw’ibumoso rwarimo Akayezu Jean Bosco na Ndong Mengwe Chancelor. Ubwitange bwabo bwagize uruhare rukomeye mu guhangana na ba myugariro ba AS Muhanga.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Fei Toto wa Azam FC yateye umugongo Kaizer Chiefs
Mu minota 25 ya mbere, Gorilla FC yakomeje kwiharira umupira no gusatira. Ku munota wa 22, Irakoze Darcy yohereje umupira mwiza imbere y’izamu, Alisarry Yipon awushyiraho umutwe ariko umunyezamu arawukuramo, usanga Nduwimana Franck aho arekura ishoti rikomeye rinyura gato ku ruhande rw’izamu.
AS Muhanga ntiyigeze icika intege, kuko ku munota wa 31, Niyonizeye Telesphore yateye kufura yateje impagarara imbere y’izamu rya Gorilla, ariko Muhawenayo Gad, umunyezamu w’iyo kipe, yitwara neza aratabara.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko umukino ugaragaramo ubushake bwinshi ku mpande zombi, cyane cyane AS Muhanga yagarutse mu mukino mu minota ya nyuma y’icyo gice.
Gusa igice cya kabiri cyahinduye isura. AS Muhanga yinjiyemo yiharira umupira ndetse inasatira, ariko ntibyayihiriye imbere y’izamu. Ku munota wa 67, ni bwo Gorilla FC yafunguye amazamu ku mupira muremure wazamuwe na Moussa Omar, ubundi Nduwimana Frank awushyira ku mutwe atsinda igitego cya mbere, kiba n’icya mbere muri shampiyona ya 2025/2026.

Ku munota wa 84, Gorilla yongeye kugaragaza ubukana ubwo Mudeyi Mussa yacengaga ba myugariro ba AS Muhanga, atsinda igitego cya kabiri cyashoje umukino.Umukino warangiye ari ibitego 2-0, Gorilla FC ihita ifata umwanya wa mbere mu gihe shampiyona itangiye.

Imikino izakomeza ku wa Gatandatu aho Etincelles FC izakira Gasogi United, Bugesera FC yakire Gicumbi FC, Mukura VS yakire Musanze FC, Police FC yakire Rutsiro FC, naho Kiyovu Sports izisobanura na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium saa 18:30.
Ku Cyumweru, AS Kigali izakira Amagaju FC, naho umukino wa APR FC na Marine FC ntuzaba kuko APR FC iri muri CECAFA Kagame Cup.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .