Connect with us

Featured

Ikipe y’Igihugu Amavubi yageze muri Afurika y’Epfo

Ikipe y’Igihugu Amavubi yamaze kugera muri Afurika y’Epfo aho igiye gukina na Zimbabwe mu mukino w’Umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo saa kumi nimwe (05h00) zuzuye za mu gitondo nkuko byari biteganyijwe.

Ubu bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo kuri hoteli Radisson RED Hotel Johannesburg Rosebank, Bacumbitseho, Bagiye guhita baruhuka.

Saa sita barafata ifunguro ryayo masaha, nyuma bahaguruke kuri hoteli saa munani n’iminota cumi n’itanu bajya gukorera imyitozo kuri Orlando Stadium, ku isaha saa cyenda , Stade ndetse n’isaha Amavubi azakirirwaho na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri.

Umukino ubanza w’u Rwanda na Zimbabwe wari warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Umukino wabereye kuri Stade ya Huye.

Kuva imikino yo kwishyura yatangira u Rwanda rumaze kubona inota 1 mu mikino 3, Ubu hasigaye indi mikino 3, Harimo uwo wa Zimbabwe uzaba ejo kuwa kabiri, Indi niya Benin na Afurika y’Epfo.

Nigeria mu mikino yombi yayihuje n’u Rwanda, Yabonye amanota 6 kuri 6.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Featured