Connect with us

Imikino

ANALYSIS : Nigeria idafite Victor Osimehn wavunikiye ku mukino w’Amavubi izahagarara ite imbere ya South Africa ?

Ikipe y’igihugu ya Nigeria,  [Super Eagles], yabashije gutsinda ikipe y’u Rwanda igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ,ukabera kuri  sitade ya Godswill Akpabio  iherereye muri Leta ya Uyo muri Nigeria wazamuye icyizere cya Nigeria ariko usiga n’inkuru mbi y’ivunika rikomeye ry’umukinnyi w’ikingi ya mwamba y’iyi kipe , Victor James Osimhen.

Osimhen, rutahizamu wa ekipe ya Galatasaray, yasimbuwe mbere y’uko igice cya mbere kirangira kubera imvune yagizwe nyuma yo guhurira ku mupira na Niyomugabo Claude wakinaga ku ruhande rw’ibumoso ariko yugarira ku ruhande rw’Amavubi ;bivugwa ko iyi mvune izamubuza kugaragara ku mukino ukomeye wa Nigeria izahuramo na Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri.

Ndetse amakuru ahari byemezwa  ko atigeze anajyana na bagenzi be i Bloemfontein, aho uwo mukino uzabera ahubwo ko yahise yerekeza muri Turkey kwitabwaho n’abaganga.

Kugeza ubu, Nigeria iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda, aho ifite amanota 10, inyuma ya Afurika y’Epfo iyoboye n’amanota 16 mu gihe ikipe ya Benin iri kumwe n’umutoza Gernot Rohr wahoze atoza Nigeria, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, nyuma yo gutsindira Zimbabwe igitego 1-0 i Abidjan.

Nubwo Osimhen yavunitse, hari ibindi bintu byiza byagaragaye kuri Nigeria bijyanye nuko umutoza Eric Sekou Chelle, wari uri ku gitutu gikomeye, yakoze impinduka zidasanzwe azana umusore Benjamin Fredericks mu 11 babanjemo asimbuye kapiteni William Troost-Ekong ndetse akitwara neza mu buryo butari bwitezwe.

Uyu musore yitwaye neza mu bwugarizi, akina hafi iminota 90 yose y’umukino kuko Kapiteni Trost Ekong yinjiyemo habura iminota mike ngo umukino urangire, ndetse anerekana ko ashobora guhangana n’abakinnyi bihuta b’Amavubi barimo Birahamire Abbedy na Mugisha Gilbert.

Undi wakinnye akitwara neza ni rutahizamu Tolu Arokodare. Nubwo Cyriel Dessers ari we wasimbuye Osimhen, ariko ntiyabashije gutanga umusaruro ukenewe. Arokodare yinjiyemo mu gice cya kabiri, agaragaza imbaraga mu kibuga, ubuhanga bwo kwakira imipira miremire no gutsinda igitego cyonyine cyabonetse muri uwo mukino.

Umunyezamu Stanley Nwabali nawe yagaragaye mu kibazo cy’imyitwarire idahwitse. Nyuma yo gukorerwa ikosa na Innocent Nshuti,gusa Nwabali agahita amusubizanya umujinya, bituma ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse iyo aza kugira amahirwe make, Nigeria yari kwisanga isigaye ari abakinnyi 10 gusa mu kibuga.

Nkuko amakuru dukesha byinshi mu binyamakuru byaho  ngo Afurika y’Epfo biravugwa ko yaba iri kwiga uburyo bwo gukoresha uburakari bwa Nwabali ngo imuteshe umutwe mu mukino utaha bagomba guhuriramo.

Nubwo Nigeria yegukanye intsinzi y’ingenzi , urugendo ruracyari rurerure. Kugira ngo igere muri Amerika mu mwaka 2026 , irasabwa gutsinda imikino yayo yose isigaye – harimo na Afurika y’Epfo iyoboye itsinda.

TheDrum Reports.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Imikino