Connect with us

Featured

OFFICIAL:Umukino wa Rayon Sports na El Merriekh wasubitswe

Uyu munsi saa 19h00, Nibwo hari hateganyijwe umukino mpuzamahanga wa gicuti wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na El Merriekh yo muri Sudan.

Amakuru y’isubikwa ry’uwo mukino yamenyekanye mu ijoro rya cyeye, Nyuma y’Uko umutoza wa El Merriekh Darko wahoze atoza APR Fc, Yari amaze gukoresha imyitozo ikipe ye, Ngo abona itarajya ku rwego rwo kuba yahatana na Rayon Sports kuko bashobora gutsindwa byoroshye bikica byinshi.

Abahagarariye ikipe ya El Merriekh bari mu Rwanda bahise bakora inama n’abari bagize uruhare ngo uyu mukino uzabe, Abo ni abanya Sudan baba mu Rwanda nabo baje kwanzura ko umukino utakibaye.

Ikipe ya Rayon Sports nayo yaje gusohora itangazo ryemeza aya makuru ko umukino utakibaye kubera ubusabe bwa El Merriekh ngo baraza gutangaza amakuru arambuye vuba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Featured