Umunyamakuru w’Imikino kuri Radio B&B 89.7 Fm David Bayingana, Yatangaje urutonde rw’Abakinnyi 11 abona bakinira ikipe y’Igihugu Amavubi gusa harimo abakinnyi 3 badaturuka mu Rwanda.
Abanyarwanda benshi bakunda ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru Amavubi, Bifuza kubona ikipe y’Igihugu cyacu ikomeye kandi yahatana ku rwego mpuzamahanga, Tukabona itsinzi biruta umusaruro ikipe yacu isanzwe ibona.
Niyo mpamvu abenshi bifuza iterambere ry’Ikipe y’Igihugu Amavubi baba bifuza n’Abakinnyi bakina hanze y’U Rwanda, By’Umwihariko ku mugabane w’Uburayi kuko aribo bafite icyo bamaze kurusha abandi mw’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.
Dore 11 Umunyamakuru w’Imikino kuri Radio B&B 89.7 Fm, 11 yakoze yifuza ko bazakinira Amavubi:
Umunyezamu: Ntwari Fiacre
Ba Myugariro: Emmanuel Imanishimwe uzwi nka Mangwende, Warren Kamanzi, William Loic, Shane Van Aarle.
Abakina Hagati: Djihad Bizimana, Mugisha Bonheur, Tresor Mike Ndayishimiye.
Ba Rutahizamu: Jojea Kwizera, Mvuka Mugisha Joel, Noam Emeran Nkusi.
Abakinnyi batari abanyarwanda muri abo:
1. Joel Mugisha Mvuka, Ni Umurundi ku babyeyi bombi, akagira ubwenegihugu bwa Norway, Akinira ikipe ya Young Boys nk’Intizanyo ya Fc Lorient mu bufaransa.
Uyu mukinnyi benshi mu Rwanda bamumemye mu mwaka wa 2022, Ubwo yakiniraga ikipe ya Bodø Glimit yo muri Norway. Icyo gihe yariri gukina imikino ya UEFA European League aho nakinnye n’Ikipe ya Arsenal.
Mugisha Joel Mvuka, Amaze gukinira ikipe y’Igihugu ya Norway y’Abatarengeje imyaka 19, 20, na 21.
The Drum mu mwaka wa 2022 yaganiye n’Umuvandimwe wa Joel Mugisha Mvuka witwa Evrad Irakoze Mvuka atubwira ko atari umunyarwanda ahubwo ari umurundi.

Mukuru wa Joel Mvuka atubwira ko ari Umurundi.
Undi mukinnyi utari umunyarwanda The drum ku makuru yizewe yamenye ni Loic Wililian washyizwe mu mu mutima wa Defanse muri 11 Ba David Bayingana.
Loic ku makuru yizewe twamenye ni uko akomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku babyeyi be bombi, Mu gihe Sanders Ngabo washyizwe mu basimbura ba David Bayingana ari umukinnyi w’Umurundi.
Abandi bakinnyi bari muri 11 badafite ubwenegihugu bw’U Rwanda 100 ku 100 kubera tubasangiye n’Ibindi bihugu ariko byashoboka ko tubabona ni;
1. Mike Tresor Ndayishimiye akina ikipe ya Burnley yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza.
Amaze gukinira ikipe y’Igihugu nkuru y’Ububiligi imikino 2, Gusa hashize imyaka 2 idahamagarwa mu ikipe y’Igihugu cy’Ububiligi.
Amategeko ya FIFA yemeza ko bigishoboka ko yakinira n’Indi kipe y’Igihugu mubyo afitemo inkomoko kuko kuko ataruzuza imikino 3 akinira ikipe y’Igihugu y’Ububiligi kandi agiye kumara imyaka 3 adahamagarwa mu ikipe nkuru.
Mike Tresor Ndayishimiye, Papa we akomoka mu gihugu cy’Uburundi yanakiniye ikipe y’Igihugu cy’Uburundi na Mukura ya hano mu Rwanda, Mama we agakomoka mu gihugu cy’U Rwanda.
Undi mukinnyi bishoboka ko yakinira u Rwanda ni Noam Emeran ufite Papa we ukomoka mu birwa byo mu bufaransa witwa Fretz Nkusi yanakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi.
Mama wa Noam Emeran yitwa Agnes Mukarubayiza we akomoka mu Rwanda. Gusa Noam ukina mu gihugu cy’Ubuhorandi mu kiciro cya mbere mu ikipe yitwa Fc Groningen yakinnyemo abakinnyi bakomeye ku Isi nka Arjen Robben, na Louis Suarez na Virgil Van Djik wa Liverpool Fc.
Afite imyaka 22 y’Amavuko Amaze gukinira ikipe y’Igihugu y’Abato b’ubufaransa batarengeje imyaka 16.
Shane Van Aarle ufite imyaka 19 y’Amavuko akinira Juventus y’Abato mu butariyani, Papa we akomoka mu Buholandi, Mama akaba umunyarwanda ukomoka mu karere ka Rubavu.
Shane Van Aarle kandi akinira ikipe y’Igihugu cy’Ubuhorandi mu batarengeje imyaka 19, Uyu mwaka yarari no mu bakinnyi batwaye igikombe cy’Uburayi cy’Abatarengeje imyaka 19 kandi abanza mu kibuga muri ba myugariro biyo kipe.

Shane Van Aarle ari mu bana Igihugu cy’Ububiligi buhanze amaso, Ariko afite inkomoko no mu Rwanda.

Shane Van Aarle yari mu bakinnyi batwaye igikombe cy’uburayi mu batarengeje imyaka 19.

Mike Ndayishimiye Tresor ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye, Jeremy Doku wa Manchester City, Gusa n’Ubwo yakiniye Ububiligi biracyashoboka ko yakinira U Rwanda n’Uburundi.

Noam Emeran wamenyekanye akina muri muri Manchester United, Ubu akina muri Fc Groningen, Mama we ni Umunyarwanda Papa yakiniye Amavubi, Birashoboka ko tumushatse twamubona mu gihe ababishinzwe bashyiramo imbaraga.

Warren Kamanzi akinira ikipe ya Toulouse mu bufaransa, Ni umunyarwanda 100 ku 100 ariko yahamagawe 1 mu ikipe y’Igihugu cya Norway yaba Erling Haaland na Martin Ødegaard, Ariko hari amahirwe make y’Uko twamubona yemeye na FIFA ikabyemera na Federation ya Norway ikemera.

Mugisha Joel Mvuka, Ni Umukinnyi w’Umunya- Norway ariko ukomoka mu Burundi.

11 Ba David Bayingana, Yifuza ko bazakinira Amavubi gusa harimo abatari abanyarwanda.
1 Comment