Connect with us

Amakuru

Gasogi United igiye guha amahirwe abana bato bifuza gukina ruhago

Ikipe ya Gasogi United, Igiye gutoranya abana mu gihugu hose, Ni abana bafite impano yo gukina umupira w’Amaguru kandi bifuza gukinira amakipe y’Abato ya Gasogi United.

Gasogi United n’Imwe mu ikipe mu Rwanda, Ifite amakipe y’Abana bakiri bato aho babigisha gukina umupira w’Amaguru n’Uburyo bakomeza gukuza impano zabo, Nabo zikazababeshaho mu gihe kizaza.

Uko gahunda iteye naho Gasogi United izahera ishakisha abana bifuza gukina umupira w’Amaguru:

Bitegantijwe ko kuwa Gatatu, Tariki ya 27 Kanama 2025, Kuri Stade y’Akarere ka Muhanga Saa tatu (9:00 am) za mu gitondo nibwo icyo gikorwa kizaba, bashaka abana bato bashaka gukina umupira w’amaguru kandi bafite impano.

Tariki ya 28 Kanama 2025, Kuwa Kane bazaba baje mu Karere ka Huye, Kuri Stade ya Kamena Saa Sita (12:00 pm).

Abana babyifuza dore icyo basabwa kuba bujuje:

Abana bazemererwa ko bakora igeragezwa, bagomba kuba baravutse hagati ya 2007 na 2010.

Abana bose barasabwa kandi kuzaza bitwaje icyangombwa cyabo cy’Amavuko gitangwa ku Irembo, Kandi buri mwana asabwa kuzitwaza ibikoresho azakoresha akora iryo geragezwa harimo imyenda ya Siporo n’Inkweto zo gukinisha.

Nta gihindutse kandi iyo gahunda izakomeza mu cyumweru gitaha berekeza no mu bindi bice, bigize igihugu naho bahitamo abana bafite impano yo gukina umupira w’Amaguru.

Gahunda uko iteye mu karere ka Huye na Muhanga.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru